Umusizi Murekatete wamenyekanye mu bisigo birimo ‘Icyanditswe’, ‘Arubatse’, ‘Kanama k’Imyaka’ n’ibindi, yashyize hanze icyo yise “NIBAGWIRE” kigaruka ku rugendo rwo kurambagizanya yageneye abari mu rukundo.
Iki gisigo cyuje imitoma uyu musizi yageneye abakundana nk’impamba ibaherekeza muri urwo rugendo, cyagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri, mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Urugendo rwo kurambagizanya ku basore n’inkumi, bigamije kumenyana no kugera ku cyemezo cyo kubana ni rwo rwabaye imbarutso y’igisigo gishya “NIBAGWIRE” Umusizi Murekatete yahaye abakundana.
Muri iki gisigo, Murekatete avuga ko kubona urukundo nyarwo hagati y’umusore n’umukobwa ari urugendo umuntu atangira atazi igihe n’aho azahurira n’uwo bazakundana.
Ni igisigo kirimo amagambo yuje imitoma aho agira ati “Abahiga kunkunda ndi umwamikazi muri we yimye mu mutima wanjye, nta ndamugereranya kuva mubonye, nta we bahwana mu bo nigeze kumenya, ni isanzure nahawe ngo njye nihoranira ibyishimo.”



Avuga ko muri urwo rugendo hari abahura n’urukundo nyarwo ariko hari n’abandi bahura n’ibigeragezo, gutenguhwa cyangwa gutandukana, ku buryo batagera ku ntego batangiranye urukundo rugitoshye.
Ati “Igisigo ‘NIBAGWIRE’ ni isengesho risabira abakunda,ni icyifuzo cyo kubasabira kudahera nzira, ahubwo bakagera ku ntego y’urukundo nyarwo, bikaba ariko kugwira nyako.”
Umusi Murekatete yaherukaga gushyira hanze igisigo Kanama k’Imyaka yanifashishijwe cyane mu kwizihiza Umuganura 2026. Yakoze ibindi birimo ‘Icyanditswe’ yakoranye na Hatungi ndetse na ‘ARUBATSE’ nykoranye na Dogiteri Nsabi.








