sangiza abandi

Hari igihe gutandukana aba ari igisubizo: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku bwiyongere bwa gatanya 

sangiza abandi

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko nubwo imanza za gatanya zikomeje kwiyongera ndetse akaba atari ikintu igihugu cyakwishimira ariko hari igihe biba ntayandi mahitamo asigaye ku bashakanye ku buryo ari cyo gisubizo cyonyine kiba gishoboka ku nyungu za buri umwe. 

Ibi yabigarutseho ku wa 11 Nzeri 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku mwaka w’ubucamanza wa 2026/2027.

Mukantaganzwa yavuze ko ubutane bukwiye kuba inzira ya nyuma ku bashakanye, asaba imiryango kugira uruhare mu gukemura amakimbirane ataragera ku rwego rw’inkiko.

Imibare y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaje ko imanza zirebana no gutandukana kw’abashakanye ari zo ziganza mu manza zaregewe inkiko mu mwaka wa 2025/26.

Muri uwo mwaka, inkiko zose zaburanishije imanza 6.799 zirebana n’ubutane, umubare wikubye hafi gatatu ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wari wabanje.

Nubwo asaba imiryango gukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo bikemurwe, Mukantaganzwa yavuze ko hari igihe gutandukana bishobora kuba inzira nziza kurusha gukomeza kubana mu makimbirane ashobora guteza ibibazo n’ingaruka zikomeye ku muryango.

Yasobanuye ko iyo urugo rwageze aho abashakanye bashobora kugirirana nabi cyangwa abana bagahora babona amakimbirane, gutandukana bishobora kuba uburyo bwo gukumira ibindi bibazo bikomeye.

Ati: “Umubaji w’imitima ntiyayiringanije, hari igihe no gutandukana aba ari igisubizo aho kugira ngo abantu bicane cyangwa aho kugira ngo umuntu yicwe n’agahinda, cyangwa n’abana bahore babona ibyo bikorwa bibi bya mama na papa batumvikana. Tuvuga abo batandukana ariko ingaruka ku bana n’abandi bo muri urwo rugo ni byo bibi kurushaho .”

Gusa Mukantaganzwa yashimangiye ko kuba hari imiryango isenyuka bitagomba gutuma abantu bibwira ko ingo nziza ari nke, kuko ngo mu Rwanda hari imiryango myinshi ibanye neza kandi imaze imyaka myinshi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko mu mwaka wa 2025 handitswe gatanya 4.479 mu irangamimerere.

Muri uwo mwaka kandi, ingo 2.629 ni zo zandikishije gatanya nyuma yo gutandukana binyuze mu nkiko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko nubwo igihugu kitifuza ko imiryango isenyuka, ikibazo cy’ubutane kitareba gusa abashakanye bakiri bato, kuko hari n’abamaranye imyaka myinshi bageza ikibazo mu nkiko.

Mukantaganzwa yavuze ko ubutane atari ko buri gihe buba iherezo ry’umubano w’abahoze ari abashakanye, kuko hari abashobora kongera kwiyunga nyuma y’imyaka myinshi batandukanye.

Ati: “Ndagira ngo mbabwire ko biba atari iherezo kuko n’abatanye baba bashobora kongera gusubirana, njyewe ndabazi basubiranye na nyuma y’imyaka 10, 20 ibyo rero ntabwo bitangaje.”

Yasobanuye ko imanza zitangazwa ari imibare ikomatanyije ku buryo hari ikirego cy’ubutane kimwe gishobora kuvamo imanza ebyiri cyangwa eshatu kubera ubujurire cyangwa ibijyanye imitungo ishamikiye ku bashaka gatanya.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko hari igihe gutandukana biba igisubizo cyiza mu gihe umwuka mubi hagati y’abashakanye ushobora kugira ingaruka ku muryango

Photos:

[fluentform id="3"]