APR FC yasezereye FC Les Aigles du Congo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League nyuma yo kuyitsinda ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
APR FC yabigezeho mu mukino wabereye muri Sitade Amahoro kuva saa 18:00 kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026.
Mbere y’uko umukino utangira, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu z’u Rwanda yari ifite akazi gakomeye kuko umukino ubanza wabereye muri Congo, wari warangiye itsinzwe igitego 1-0, bivuze ko yasabwaga gutsinda byibuze harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri kuzamura.
Umukino watangiye APR FC yataka, mu gihe Les Aigles du Congo yakinaga ituje kuko yarifite igitego izigamye.
Imbaraga APR FC yakoreshaga yataka ibifashijwemo n’abafana bayitizaga umurindi zayibyariye umusaruro ku munota wa 33 ubwo kapiteni wayo Cheick Djibril Ouattara yanyeganyeza inshundura atsinda igitego cya mbere cyahaye Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu imbaraga n’icyizere.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka APR FC iyoboye n’igitego 1-0, bivuze ko ku giteranyo cy’imikino ibiri byari igitego 1-1.
🎥 AMASHUSHO 🎥
— Umunota (@umunotanews) September 11, 2026
APR FC yabonye igitego cya mbere ku munota wa 37, gitsinzwe na Kapiteni wayo, Djibril Ouattara. #UmunotaNews pic.twitter.com/cK77yh3A4g
Mu gice cya kabiri, FC Les Aigles du Congo yatangiye yataka igerageza uburyo imbere y’izamu rya APR FC ariko uburyo bukomeye yabonye ntibwagira icyo butanga kuko umupira wakubise umutambiko w’izamu nyuma y’akazi gakomeye ka Ishimwe Christian waryamye akawukoraho.
APR FC yari ibizi ko isabwa gutsinda ikindi gitego kugira ngo ikomeze, yabashije kukibona ku munota wa 60 ku mupira w’umuterekano watewe neza na Ishimwe Christian.
🎥 AMASHUSHO 🎥
— Umunota (@umunotanews) September 11, 2026
APR FC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 60 gitsinzwe na Ishimwe Christian kuri Coup-Franc yateye mu ruhande rw'iburyo. #UmunotaNews pic.twitter.com/rZej3PzwFL
Kuva kuri uyu munota, Les Aigles du Congo yihariye umukino, ikataka cyane inyuze mu mpande, mu gihe APR FC yari yasubiye inyuma.
N’ubwo APR FC yari iyoboye umukino n’ibitego 2-0 ariko yari itararangiza akazi neza kuko iyo iramuka yinjijwe igitego yari guhita isezererwa.
APR FC yihaye umutuzo ndetse ishimangira ko igomba gukomeza ku munota wa 77 nyuma y’igitego cyabonetse kuri penaliti gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara nyuma y’ikosa yari akorewe n’umuzamu Nathan Ndibu Mukadi mu rubuga rw’amahina.
🚨 Igitego cya Gatatu cya APR FC
— Umunota (@umunotanews) September 11, 2026
Djibril Ouattara yatsindiye APR FC igitego cya Gatatu kuri Penaliti yateye nyuma y'ikosa yari akorewe n'Umunyezamu wa Les Aigles du Congo, Nathan Ndibu Mukadi.
APR FC iyoboye umukino n'ibitego 3-0, bikaba 3-1 uteranyije imikino yombi, biyishyira… pic.twitter.com/SCB5zBKUG2
Nyuma yo gutsinda iki gitego, APR FC yahise isubira inyuma mu buryo bweruye ndetse n’umutoza wayo Taleb Abderrahim ahita akora impinduka akuramo rutahizamu William Mel Togui ashyiramo Ngabonziza Pacifique ukina mu kibuga hagati yugarira kugira ngo yongere imbaraga mu bwugarizi.
FC Les Aigles du Congo yatangiye gukinisha imbaraga nyinshi ishaka kwishyura, cyane ko yasabwaga ibitego byibuze bibiri kugira ngo yizere gukomeza.
Umutoza Taleb abonye ko ikipe ye yasumbirijwe yongeye gusimbuza akuramo Dauda Yussif Seidu ukina mu kibuga hagati, ashyiramo Ishimwe Abdoul ukina yugarira.
Les Aigles du Congo ntiyabashije kureba mu mazamu ya APR FC kugeza umusifuzi w’umunya-Maurtania Patrice Milazar wayoboye uyu mukino ahushye mu ifirimbi ko urangiye.
APR FC yahise ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho cya CAF Champions League isezereye Les Aigles du Congo ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
APR FC izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti.
Umukino ubanza warangiye Zamalek itsinze ibitego 2-1 muri Djibouti, naho umukino wo kwishyura utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026 mu Misiri.











