Uruganda Inyange Industries rwatangaje ko izamuka ry’ibiciro by’amata yarwo rigaragara muri bamwe mu bacuruzi ntaho rihuriye n’impinduka nshya rwashyize ku giciro cy’ibicuruzwa byarwo.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko ku masoko amwe n’amwe mu Rwanda, cyane cyane i Kigali, ikarito y’amata ya Inyange irimo udupaki 12 twa mililitiro 500 itangiye kugurishwa ku mafaranga yikubye inshuro zirenga ebyiri ku yari asanzwe aho hari aho agurishwa ku 20.000 Frw.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge ku izamuka ry’ibi biciro, ndetse bamwe banavuga ko amata uretse kuba amata y’Inyange yarahenze ahubwo atangiye no kubura ku masoko.
Mu masoko atandukanye muri Kigali ibiciro by’aya mata ntabwo ari bimwe ku bacuruzi kuko hari aho ikarito irimo udupaki 12 twa mililitiro 500 iri kugura 16.000 Frw ahandi 18.000 Frw mu gihe hari aho igeze kuri 20.000Frw ariko hari abo usanga bakigurisha ibiciro bisanzwe kuri 8.500 Frw.
Abashaka kugura agapaki kamwe hari aho kageze kuri 1200 Frw ahandi 1500 Frw mu gihe hari abakagurisha 1000 Frw. Iyo ubajije abacuruzi impamvu bamwe muri bo bavuga ko iri zamuka riterwa n’uko ibiciro baranguriraho na byo byazamutse.
Inyange ivuga ku cyateye ikibazo
Mu itangazo Inyange Industries yashyize hanze kuri uyu wa 12 Nzeri 2026 yatangaje ko muri iyi mpeshyi umusaruro w’amata wagabanyutse ku buryo bugaragara kandi ko byagize ingaruka ku buryo amata aboneka ku isoko.
Gusa uru ruganda rwashimangiye ko ibiciro biri gushyirwaho na bamwe mu bacuruzi bidahuye n’ibiciro rwashyizeho muri Werurwe 2026.
Inyange yavuze ko ikarito y’amata igizwe n’udupaki 12 twa mililitiro 500 ku baranguza igomba kugurishwa ku mafaranga 8.000 Frw, mu gihe igiciro cyagenwe muri ‘Milk Zones’ ari 8.500 Frw.
Ku bijyanye n’amata apimwa kuri litiro, Inyange yatangaje ko muri ‘Milk Zones’ litiro imwe y’amata atunganyije itagomba kurenza amafaranga 800 Frw.
Umuyobozi wa Inyange Industries, James Biseruka, yavuze ko igihe cyose hazaba hari impinduka ku biciro by’ibicuruzwa byarwo, zizajya zitangazwa ku mugaragaro mbere y’igihe, hifashishijwe imiyoboro yarwo yemewe ndetse bizeye ko umusaruro w’amata uzongera kugera ku rwego rusanzwe mu gihe cya vuba.
— Inyange (@AlwaysInyange) September 11, 2026








