sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yatamaje Bizimana w’u Burundi wigize umuvugizi wa RDC kuri  FDLR

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Édouard Bizimana, nyuma y’uko avuze ko umutwe wa FDLR ari “urwitwazo” u Rwanda rukoresha mu gukomeza kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Bizimana yagarutse kuri iyi ngingo mu kiganiro cyatambutse kuri Public Sénat, cyari cyitabiriwe n’abasesenguzi batandukanye, barimo Nicolas Normand wahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Mali, Congo-Brazzaville na Senegal.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 13 Nzeri 2026, Nduhungirehe yavuze ko amagambo ya Bizimana atajyanye n’umwanya afite muri Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho ari Perezida w’Inama Nshingwabikorwa y’uyu muryango.

Nduhungirehe yavuze ko AU yamaze gufata imyanzuro myinshi yamagana FDLR, umutwe ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko uyu muryango wasabye FDLR yakwamburwa intwaro kandi abayigize bagasubizwa mu gihugu cyawo.

Yongeyeho ko AU ishyigikiye Amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 27 Kanama n’ayasinywe n’abakuru b’ibihugu ku wa 4 Ukuboza 2025 agamije kugarura amahoro n’iterambere mu karere, aho RDC yiyemeje gusenya FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yabajije impamvu Bizimana, ukomoka mu gihugu kitashyize umukono kuri ayo masezerano, yagera aho avuga ko FDLR ari “urwitwazo”.

Ati: “Biteye agahinda kubona Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe, uwo ingabo z’igihugu cye zifatanya n’umutwe wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akomeza guhakana kubaho k’umutwe w’abajenosideri, wamaganwe kenshi n’umuryango nyirizina ayobora.”

Nduhungirehe yasoje asaba AU kujya irushaho kwitonda mu gutoranya abayobozi bashyirwa mu myanya ikomeye y’uyu muryango.

Photos:

[fluentform id="3"]