sangiza abandi

MINEMA yongeye kwibutsa abaturage gukaza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza

sangiza abandi

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yongeye kuburira abaturage kurushaho kwitwararika no gufata ingamba zikomeye zo kwirinda ibiza, mu gihe hitezwe imvura nyinshi muri aya mezi.

Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen Rtd  Albert Murasira, yavuze ko muri iki gihe hateganyijwe imvura nyinshi irimo umuyaga mwinshi n’inkuba.

Yasabye abaturage gufata ingamba zirimo kuzirika ibisenge by’amazu, kwitwararika mu gihe cy’imvura no kwirinda inkuba.

Minisitiri Murasira kandi yasabye abaturage batuye mu manegeka kwimuka, kugira ngo birinde gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Muri rusange bagomba kugenzura inzu ko zitajegajega, ko fondasiyo imeze neza, itinjirwamo n’amazi no gusibura inzira z’amazi aho ziri, naho zitari bakazica.”

Ku bijyanye n’igihe u Rwanda rugiye kwinjiramo cya El Nino, Minisitiri Murasira yavuze ko uyu mwaka uburemere buri hejuru cyane bitewe n’ubushyuhe bwinshi bwabonetse.

Minisitiri Murasira yavuze ko n’u Rwanda rumaze iminsi rufite ubushyuhe bukabije, kandi ko ingaruka muri aka gace zishobora kuba imvura nyinshi ijyana n’imiyaga myinshi n’inkuba.

Yavuze ko iki gipimo cya El Nino gishobora kumera nk’icyagaragaye mu 2015/2016, ashimangira ko bidakunze kuba kenshi kandi ko igipimo cyacyo gihinduka bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Ariko ubu kiri mu rugero rwo hejuru tutigeze tubona mu myaka nk’icumi ishize.”

Ku bijyanye no gutabara abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’ibiza, Minisitiri Murasira yavuze ko Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ihora yiteguye kandi ko idakora yonyine, ahubwo ikorana n’inzego zitandukanye.

Ati: “Birumvikana ko haramutse habaye ibiza tugomba gutabara abaturage ku buryo bwihuse. Dufite aho dushobora guhungishiriza abaturage haramutse habaye ibiza mu gace runaka, dufite ibikoresho bitandukanye birimo ibiribwa, ibiryamirwa, byose biba bihari kugira ngo dutabare abaturage.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gihembwe cy’imvura y’Umuhindo wa 2026 gitangira muri Nzeri kugera mu Ukuboza, giteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, ikaba iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri icyo gihe.

Photos:

[fluentform id="3"]