Akarere ka Musanze ni kamwe mu twunganira Umujyi wa Kigali kakaba na kamwe mu tubumbatiye ubukungu bw’igihugu bijyanye n’imiterere yako n’ibintu nyaburanga bikabarizwamo nk’ibirunga bituyemo ingagi ziri mu bikurura ba mukerarugendo binjiriza gatubutse u Rwanda.
Aka Karere gaherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda kagaragaje impinduka zikomeye mu iterambere kagezeho mu myaka itanu ishize, zirimo kwegereza amashanyarazi abaturage byazamutseho 47%, kubegereza amazi meza, kwikura mu bukene no kugabanya ubushomeri.
Byagaragajwe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2026, muri Gahunda y’Imurikabikorwa by’Inama Njyanama y’aka Karere, mu myaka itanu kuva 2021 kugera 2026.
Iki gikorwa cyo kugeza ku baturage n’abafatanyabikorwa ibyagezweho muri manda y’imyaka 5, cyitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, n’abandi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Michel Ndayambaje, yavuze ko mu myaka 5, kwegereza abaturage amashanyarazi byavuye ku gipimo cya 33.9% byariho mu 2021, bikagera kuri 81% mu 2026.
Kugeza amazi meza ku baturage byavuye kuri 85% mu 2021, bigera kuri 90.8%. Ni mu gihe abatuye mu Mujyi biyongereye bakava kuri 28% bakagera kuri 49% muri uyu mwaka.
Yagaragaje ko ubu abaturage 87% bakorana n’ibigo by’imari, bavuye kuri 72% bariho mu 2021.
Muri iyi myaka 5 kandi hakozwe impinduka mu guhangana n’ubukene ndetse n’ubushomeri aho igipimo cy’ubukene cyavuye kuri 42% kigera kuri 21% mu 2026 ndetse ubushomeri buragabanyuka buva kuri 16% bugera kuri 13%.
Muri aka Karere, hubatswe ibikorwaremezo birimo n’Uruganda rw’amazi rwa Mutobo ruzatanga meterokibe ibihumbi 55.500 ku munsi, n’ibindi birimo Uruganda rutunganya ibyuma ruherutswe gutahwa na Minisitiri w’Intebe, rwitezweho kuganya ½ cy’ibyo u Rwanda rutanga rutumiza ibyuma hanze.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda wifatanyije nabo mu kumurika ibi byagezweho, yashimiye Abajyanama ibikorwa bakoze n’abafatanyabikorwa babigizemo uruhare. Yabasabye gukomeza kugendera ku cyerekezo cy’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, kwitanga, kugira uruhare mu kubumbatira umutekano, bubaka ubufatanye.
Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko Akarere ka Musanze gafite amahirwe menshi arimo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, ubworozi, ubuhinzi, ubucuruzi n’ibikorwa by’inganda, akangurira abashoramari kubyaza umusaruro aya amahirwe.











