sangiza abandi

RAB igiye gukurikirana abacuruzi bazamura igiciro cy’amata bitwaje impeshyi

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gukorana n’inzego zibishinzwe mu gukurikirana abacuruzi b’amata, nyuma y’uko bamwe bazamuye ibiciro bavuga ko babitewe n’igabanuka ry’umukamo ryatewe n’impeshyi.

Mu Mujyi wa Kigali, abaguzi bamaze iminsi bagaragaza ko amata yabaye make ku isoko, ndetse n’ahabonetse igiciro kikaba kiri hejuru ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Kugeza ubu, litiro y’amata adatunganijwe mu nganda igera kuri 800 Frw ahandi ku 1000 Frw, mu gihe mbere y’impeshyi yagurwaga hafi 600 Frw.

RAB ivuga ko impeshyi ndende yagize uruhare rukomeye mu kugabanya umukamo, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, ari na ho hakomoka igice kinini cy’amata akoreshwa mu gihugu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo muri RAB, Dr Niyonzima Eugène, yavuze ko amata agizwe ahanini n’amazi, bityo ikibazo cy’ibura ry’amazi n’ubwatsi mu gihe cy’impeshyi kigira ingaruka ku mukamo w’amata.

Yagize ati: “Amata agizwe hafi na 87% by’amazi, rero birumvikana ko iyo amazi yagabanyutse, by’umwihariko muri iki gihe cy’impeshyi, umukamo na wo ugabanuka.”

Dr Niyonzima yabwiye RBA ko Intara y’Iburasirazuba isanzwe itanga hagati ya 40% na 50% by’amata yose aboneka mu Rwanda, ku buryo igabanuka ry’umusaruro waho ryahise rigira ingaruka ku isoko mu gihugu.

Yatanze urugero rw’Akarere ka Nyagatare, avuga ko mu gihe cy’imvura habonekaga hafi litiro 100.000 ku munsi, ariko muri iyi mpeshyi umusaruro ukaba waragabanutse ukagera hagati ya 20.000 na 30.000.

Nubwo RAB yemera ko umusaruro wagabanutse, ivuga ko izamuka ry’ibiciro ku isoko ritatewe n’inganda zitunganya amata.

Dr Niyonzima yavuze ko amakuru RAB ifite agaragaza ko inganda zitunganya amata zitahinduye ibiciro byazo, ahubwo ko hari abacuruzi bazamuye ibiciro nyuma yo kuyarangura ku giciro gisanzwe.

Ati: “Inganda zitunganya amata, amakuru tuzifiteho ni uko igiciro batangiragaho amata kitahindutse. Ahubwo ni abacuruzi bamwe na bamwe bazamuye ibiciro kandi igiciro bayaranguyeho ari kimwe.”

Kubera iyo mpamvu, RAB yatangaje ko igiye gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’izindi nzego bireba, kugira ngo harebwe uko ibiciro by’amata bishyirwaho n’impamvu y’izamuka ryabyo.

Ibi bibaye nyuma y’uko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaje ko Leta itazongera gushyiraho igiciro ntarengwa cy’amata, ahubwo ko ibiciro bizajya bishingira ku bwumvikane hagati y’aborozi n’abaguzi.

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe aborozi bari bamaze igihe bagaragaza ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’igiciro bahabwaho amata n’icyo umuguzi wa nyuma ayishyuraho, bigatuma igice kinini cy’inyungu gisigara mu ruhererekane rw’ubucuruzi.

Muri iyi minsi kandi, ibiciro by’amata atunganyijwe byaratumbagiye ku isoko. Uruganda Inyange Industries ruherutse gusobanura ko ikarito irimo udupaki 12 twa mililitiro 500 igomba kugurishwa ku 8000 Frw ku baranguza, naho muri ‘Milk Zones’ ikagurishwa 8500 Frw.

Ibi Inyange yabitangaje nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali amata y’uru ruganda yari ari kwigondera umugabo agasiba undi dore ko hari aho ikarito irimo udupaki 12 twa mililitiro 500 yari yageze kuri 20000 Frw mu gihe agapaki kamwe hari aho kari kgura 1500 Frw.

Uretse no kuba ibiciro by’amata byariyongeye hari abavugaga ko no kuyabona bigoye kuko ku isoko ntayabonekaga bigatuma abayafite bayagurisha ku  biciro bihabitse.

Ibura ry’amazi mu mpeshyi ryatumye umusaruro w’amata ugabanyuka

Photos:

[fluentform id="3"]