sangiza abandi

Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 7,174 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2026

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 7,174 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2026, uvuye kuri miliyari 5,799 Frw wariho mu gihembwe nk’icyo cya 2025.

Ibi bigaragaza ko Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 9.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cy’umwaka ushize.

Urwego rwa serivisi rwakomeje kugira uruhare runini mu musaruro mbumbe w’igihugu, aho rwagize 51% by’umusaruro wose. Inganda zagize uruhare rwa 23%, ubuhinzi bugira 21%, mu gihe imisoro itaziguye ku bicuruzwa na serivisi yagize 5%.

Umusaruro w’inganda wariyongereye

NISR igaragaza ko umusaruro w’urwego rw’inganda wazamutseho 18% mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ukagira uruhare rw’amanota 3.9 ku izamuka rusange ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu.

Muri uru rwego, umusaruro w’bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri wazamutseho 26%, mu gihe ubwubatsi bwazamutseho 24%. Ibikorwa by’inganda zitunganya umusaruro na byo byazamutseho 10%.

Iri zamuka ry’inganda zitunganya umusaruro ryatewe ahanini n’izamuka rya 51% mu gukora ibikomoka ku byuma, imashini n’ibindi bikoresho.

Inganda zikora ibikoresho bishingiye ku mabuye adafite ubutare zazamutseho 22%, mu gihe izikora imyenda n’ibikomoka ku ruhu zazamutseho 13%. Gutunganya ibiribwa na byo byazamutseho 2%.

Urwego rwa Serivisi rukomeje kugira uruhare runini mu bukungu 

Umusaruro w’urwego rwa serivisi rwazamutseho 7% mu gihembwe cya kabiri cya 2026, rukagira uruhare rw’amanota 3.7 ku izamuka rusange ry’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda.

Ubucuruzi bwazamutseho 18%, mu gihe serivisi z’ubwikorezi zazamutseho 7%.

Serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho zazamutseho 29%, naho serivisi z’imari ziyongeraho 4%. Ibikorwa by’ubuyobozi na serivisi zunganira ubukungu byazamutseho 9%, mu gihe serivisi za hoteli na resitora zazamutseho 5%.

Ku rundi ruhande, serivisi z’ubutegetsi bw’igihugu zagabanutseho 3%, naho serivisi z’ubuzima zigabanuka ku kigero cya 39%.

Umusaruro w’Ubuhinzi wazamutseho 4%

Urwego rw’ubuhinzi na rwo rwagize uruhare mu kwiyongera k’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cya 2026, aho rwazamutseho 4% kandi rukagira amanota 1.0 ku izamuka rusange ry’umusaruro mbumbe.

Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wazamutseho 5%, mu gihe umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wagabanutseho 20%.

Umusaruro w’ubworozi wazamutseho 6%, amashyamba na yo yiyongeraho 6%, mu gihe uburobyi bwazamutseho 66%.

Imikoreshereze y’umusaruro mbumbe

Ku bijyanye n’uko Umusaruro mbumbe wakoreshejwe, NISR igaragaza ko ibikoreshwa n’ingo n’abaturage byihariye 74%, mu gihe ibyo Guverinoma ikoresha byihariye 14%. Ishoramari rusange mu mitungo shingiro n’ibindi bikorwa by’ishoramari byageze kuri 25% by’umusaruro mbumbe wose.

Ibicuruzwa na serivisi u Rwanda rwohereje mu mahanga byazamutseho 19%, mu gihe ibyatumijwe mu mahanga byazamutseho 36%. Ishoramari rusange mu mitungo shingiro na ryo ryazamutseho 32%.

Iyi mibare ya NISR igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwaguka,bigizwemo uruhare cyane cyane n’izamuka ry’umsuaruro w’nganda, serivisi n’ubuhinzi.

Photos:

[fluentform id="3"]