sangiza abandi

U Rwanda rwafunguye ibiro bishamikiye kuri ambasade yarwo mu Buyapani

sangiza abandi

U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro ibiro bishamikiye kuri Ambasade yarwo mu Buyapani, biherereye mu Mujyi wa Kobe, mu Ntara ya Hyogo, mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa bya dipolomasi no kwegereza abaturage serivisi za Ambasade.

Umuhango wo gufungura ibi biro wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Mukasine Marie Claire, ari kumwe na Dr. Kenji Fukuoka, Umuhuzabikorwa w’u Rwanda mu Mujyi wa Kobe.

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Buyapani ushinzwe Intara ya Kansai akaba n’Intumwa ya Guverinoma, Yasushi Misawa, ba Ambasaderi bahoze bahagarariye u Buyapani mu Rwanda, abahagarariye urwego rw’abikorera ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Mu Buyapani hasanzwe hari Ambasade nshya y’u Rwanda ikorera i Tokyo, aho ifite inshingano zo gutanga serivisi za ambasade ku Banyarwanda baba muri icyo gihugu. Ibi Biro biyishamikiyeho byafunguwe, bigamije gufasha mu kwagura ibikorwa bya dipolomasi n’ubufatanye mu gice cya Kansai, aho Kobe iherereye. 

Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani yafunguye ibiro biyishamikiyeho mu Mujyi wa Kobe

Kobe ni Mujyi ki?

Kobe ni umwe mu mijyi ikomeye mu Buyapani, ukaba umurwa mukuru w’Intara ya Hyogo. Uyu mujyi uzwi cyane ku bikorwa by’ubucuruzi n’inganda, cyane cyane bitewe n’icyambu cya Kobe, kiri mu bikomeye by’ubucuruzi mu Buyapani. 

Kuba u Rwanda rwahashyize ibiro bishamikiye kuri Ambasade bishobora gufasha kurushaho kwegera abashoramari, ibigo by’ubucuruzi, za kaminuza, inzego z’ubushakashatsi ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri aka karere.

Kansai kandi ni agace gafite ubukungu bukomeye, kakaba gafite uruhare runini mu nganda, ikoranabuhanga, ubucuruzi, uburezi n’ubushakashatsi mu Buyapani.

Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani urakataje mu nzego zitandukanye

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano wa dipolomasi kuva mu 1962, nyuma gato y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge. Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byagiye byagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ubu bufatanye bwibanda ku nzego zirimo iterambere ry’ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima, ibikorwa remezo, ubuhinzi , ndetse n’ubufatanye binyuze muri gahunda n’inzego z’u Buyapani zifasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

U Buyapani ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’u Rwanda mu iterambere. U Rwanda rwagiye rushimangira uruhare rw’iki gihugu mu ishoramari, ikoranabuhanga no guteza imbere ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Mu 1979, u Rwanda rwafunguye Ambasade i Tokyo, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano wa dipolomasi n’u Buyapani.

Gufungura ibiro bishamikiye kuri Ambasade i Kobe rero bibaye indi ntambwe mu gukomeza uwo mubano, cyane cyane mu kongera ibikorwa by’u Rwanda mu gice cya Kansai no guhuza u Rwanda n’abafatanyabikorwa baho.

Ibi biro biteganyijwe kandi kugira uruhare mu guteza imbere amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari, ubufatanye mu ikoranabuhanga, uburezi, ubushakashatsi n’indi mishinga ihuriweho hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi gahunda ije mu gihe igihugu gikomeje gushaka kwagura umubano w’ubukungu na dipolomasi n’ibihugu n’uturere bifite ubushobozi mu ikoranabuhanga, ishoramari n’iterambere rirambye.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Mukasine Marie Claire yayoboye umuhango wo gufungura Ibiro bishamikiye kuri Ambasade, mu Mujyi wa Kobe

Photos:

[fluentform id="3"]