sangiza abandi

Kurenga imisozi ujya kwaka serivise byabaye amateka: Uko kwegereza ubuyobozi abaturage byabahinduriye ubuzima

sangiza abandi

Abaturage bavuga ko politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage byabahinduriye ubuzima, by’umwihariko mu kubona serivisi badakoze ingendo ndende nk’uko byahoze mu bihe byashize aho abantu bakoraga urugendo rw’ibirometero bajya gushaka serivise runaka.

Mu rwego rw’Ubuzima, mu myaka yo hambere umubyeyi yashoboraga kurenga imisozi ajyanye umwana urwaye kwa muganga, akagenda urugendo rurerure atazi n’aho azabonera ubufasha. Ni nako byagendaga iyo yabaga agiye kubyara. Ubu, mu mudugudu ashobora gusanga umujyanama w’ubuzima hafi ye, mu gihe n’izindi serivisi za Leta zagiye zegerezwa abaturage.

Uyu ni umwe mu baturage bavuga ko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage byagize uruhare mu guhindura uburyo babonamo serivisi, cyane cyane iz’ibanze.

Avuga ko mu myaka yo hambere bakiri abana, kubona ubufasha bw’ubuzima byasabaga urugendo rurerure, ariko ko ubu hari aho umuturage ashobora gutangirira gushakira ubufasha hafi y’aho atuye.

Ati: “Tukiri abana nk’umubyeyi wacu yabashaga kutujyana kwa muganga akaba yarenga impinga n’imisozi akagera ahantu kure atarabona umuntu wamufasha. Ariko ubu ibintu byiza Leta yatwegereje, usigaye usanga mu mudugudu wawe hari umujyanama w’ubuzima.”

Avuga ko iyo umwana arwaye, umujyanama w’ubuzima ashobora kumufasha kubona serivisi z’ibanze, ndetse n’umuryango ukamenya icyo wakora hakiri kare.

Iyi nkuru y’umuturage igaragaza ko kwegereza serivisi abaturage atari amagambo ari mu nyandiko za Leta gusa, ahubwo ari impinduka zishobora kugaragara mu buzima bwa buri munsi.

Undi muturage na we yatanze urugero rw’uburyo kwegereza abaturage serivisi byamufashije gukemura ikibazo cy’amakuru atari yo ku byangombwa bye.

Yagize ati: “Hari serivisi nari nje kureba hano ku kagari, nari ngiye kwivuza ku kigonderabuzima basanga amazina yanditse nabi bidahuye. Bansabye rero kuza hano ku kagari ni ibyangombwa bagiye kumpa, nkahita nyisubiza ku kigonderabuzima, bagahita bamvura nta kindi.”

Icyakora, kwegera abaturage si ho urugendo rurangirira

Nubwo abaturage bavuga ko serivisi nyinshi zegerejwe aho batuye, Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hakiri byinshi bigomba gukorwa kugira ngo ibyo byagezweho birusheho gutanga umusaruro.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, ariko ko hakenewe kuva mu biganiro hakajya gushyirwa mu bikorwa ibisubizo byagaragajwe.

Ati: “Urugendo rw’u Rwanda mu kwegereza ubuyobozi abaturage rumaze kugera kuri byinshi, igikurikiyeho ni ugufata ibyemezo no kuva mu biganiro tukajya gushyira mu bikorwa ibikwiye gukorwa, cyane cyane ahakigaragara ibyuho mu kwegereza ubuyobozi abaturage.”

Mbonera yavuze ko guhuza inshingano n’ibikorwa bizafasha guteza imbere imiyoborere myiza, kunoza serivisi no kongera uruhare rw’abaturage mu miyoborere no kubazwa inshingano.

Kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo

Ku ruhande ry’Umuryango Never Again Rwanda, kwegereza abaturage ubuyobozi na serivisi bigomba kujyana no kubaha umwanya wo kugira uruhare mu byemezo bibareba.

Mu biganiro byabaye ku munsi mpuzamahanga wahariwe Demokarasi, Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr Ryarasa Nkurunziza Joseph, yavuze ko ibi biganiro ngarukamwaka bigamije kureba aho ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi rigeze no kumenya ibikwiye kunozwa.

Ati: “Ni umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi, kandi mu buryo bwo kwimakaza Demokarasi ni ukwegereza abaturage ubuyobozi na serivisi no kugira ngo abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa.”

Yakomeje avuga ko abaturage na bo bafite inshingano yo kugira uruhare mu kunoza imitangire ya serivisi, cyane cyane batinya gutanga amakuru igihe hari ibitagenda neza.

Ati: “Abaturage nabo barabyumva ni inshingano zabo bakwiriye kugira uruhare mu bibakorerwa, ku buryo niba hari ibitagenda neza bagomba kubimenyesha inzego kugirango bikosoke.”

Imyaka isaga 20 yegereza ubuyobozi abaturage

Politiki y’igihugu y’imiyoborere yegerejwe abaturage yatangijwe mu mwaka wa 2000, ivugururwa mu 2006, 2012 na 2021 ikaba ari urugendo rukomeje nk’uko biri mu Cyerekezo 2050.

Mu kuvugurura inzego, umubare w’inzego waragabanyijwe izari Perefegitura 12, Superefegitura 22, Komini 154, Segiteri 1,545 na Selire 9,165 byahinduwemo Intara 4 n’Umujyi wa Kigali, Uturere 30, Imirenge 416, Utugari 2 148, Imidugudu 14 837 yo yaje nk’urwego rushya rutari rusanzweho mbere.

Hashyizweho kandi Inama Njyanama na zo zitabagaho mbere; zijyamo abajyanama batowe n’abaturage ngo babahagararire ku Mudugudu, ku Kagari, ku Murenge, ku Karere no ku Mujyi wa Kigali.

Ishingiye ku mikoranire hagati y’inzego za Leta n’iz’ibanze, ndetse n’ihame rivuga ko inshingano zigomba gushyirwa ku rwego rwo hasi rushoboye kuzishyira mu bikorwa kandi neza, rugahabwa ubushobozi, umutungo n’uburyo bwo kubazwa inshingano.

Kuva kuri wa mubyeyi wahagarikaga urugendo rwe rwo kwa muganga kubera ko serivisi yari kure, kugeza ku mwana ushobora kubona umujyanama w’ubuzima hafi y’iwabo, abaturage bavuga ko hari byinshi byahindutse.

Ariko kuri Leta n’abafatanyabikorwa bayo, ikibazo gisigaye si ukwegereza abaturage serivisi gusa, ahubwo ni ugukomeza kuzinoza, gukemura ibyuho bikigaragara no guha abaturage uruhare rufatika mu miyoborere ibareba.

Abaturage begerejwe ubuyobozi

Photos:

[fluentform id="3"]