Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko abarenga miliyoni 10 bo mu turere 27 muri 30 tugize igihugu ari bo bamaze guhabwa serivisi zo gufotorwa no kwemeza imyirondoro yabo, izabafasha kubona Indangamuntu koranabuhanga.
Iyi mibare NIDA, yayitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Rusizi hatangizwaga ibikorwa byo gufotora byatangiriye mu mirenge icyenda mu gihe indi izagerwamo mu cyumweru gitaha.
Nyuma yo kuva i Rusizi iyi gahunda iteganijwe kurangirira mu Turere twa Musanze, Burera na Rubavu.
Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefone cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘Token’ ishobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’Indangamuntu.
Bitandukanye na mbere, ntibizaba bikiri ngombwa ko umuntu agendana indangamuntu agiye gusaba serivisi runaka.
Mu bimenyetso bitangwa harimo imboni, intoki zose ndetse n’isura. Kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka itanu azajya ahabwa indangamuntu iriho ifoto gusa kuko ibimenyetso ndangamiterere bigenda bihindagurika. Kuva ku myaka itanu kuzamura ni we uzaba yemerewe gutanga bya bimenyetso.
Uyu mushinga w’Irangamuntu koranabuhanga watangiye mu 2023 ndetse ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.









