Abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, bari mu byishimo byinshi nyuma yo gushyikirizwa ubwato bemerewe na Perezida Paul Kagame.
Babushyikirijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026, mu gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Habimana Alfred ndetse n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda (RTDA).
Ubu bwato bahawe bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 51 bicaye neza ndetse na toni 5 z’imizigo, bukaba bwaratwaye asaga miliyoni 250 Frw.
Ubu bwato bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bwitezweho gufasha abatuye ku Kirwa cya Nkombo, koroshya ingendo n’ubuhahirane by’umwihariko mu Kiyaga cya Kivu ndetse n’Intara y’Iburengerazuba.









