sangiza abandi

Wari uzi ko serivisi ya Polisi yo kuzimya inkongi itishyurwa? Menya imikorere y’iri shami ry’ubutabazi

sangiza abandi

Inkongi z’umuriro ziri mu biza bikunze kwibasira abantu kenshi, imitungo yabo ikahatikirira, zikavutsa benshi ubuzima abandi zikabasigira ubumuga bwa burundu, gusa usanga rimwe na rimwe bamwe binangira kwitabaza polisi batinya gutanga amafaranga.

Polisi y’u Rwanda ifite ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), benshi usanga badasobanukiwe imikorere yaryo, harimo no kwibaza niba ryishyurwa cyangwa ari ubuntu.

Ukuri ni uko iyi ari serivisi ya Leta igenewe abaturage ku buntu, ahubwo abantu bakwiye gukangukira kwitabaza ku bwinshi aho kwirwanaho bikarangira inkongi yabibasiye irenze ubushobozi bwabo kandi bashoboraga guhabwa iyo serivisi na Polisi y’Igihugu.

Byongeye gushimangirwa ubwo abapolisi bakorera muri iri shami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ryo mu Karere ka Rubavu, bifatanyaga n’abaturage baho mu Nteko, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2026, aho babakanguriye by’umwihariko gukumira inkongi z’umuriro ziterwa na gaz.

Aha ni ho baboneye umwanya wo kubwira abaturage ko nta mpamvu bafite yo kudahamagara ubutabazi mu gihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi kuko serivisi itishyurwa ahubwo ari ubuntu, dore ko abenshi mu bibasirwa n’inkongi ari cyo baba batinya bigatuma bamara umwanya nta butabazi barabona.

IP Kayisire ukora muri shami yavuze ko hari abaturage usanga batekerezaga ko imodoka yifashishwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ihaguruka ngo ijye ahabereye ikibazo ari uko umuturage atanze amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw. 

Ati “Ibyo bituma baduhamagara ari uko bamaze umwanyav munini barwana n’umuriro. Ni ikibazo gikomeye cyane kandi ni cyo gitera kuba tuza kubatabara hatakaye ibintu byinshi cyane.”

Yakomeje ati “Reka rwose mbamare impungenge munabwire abandi, iyi ni serivisi Igihugu cy’u Rwanda cyegereje abaturage, ni serivisi y’ubuntu itangwa na Polisi y’u Rwanda.”

Ntakindi tubereye aha, ni ugutabara abanyarwanda, umuntu wababbeshye ko iyi serivisi yioshyurwa, icyo kintu kiveho.”

Yabibukije ishingano iri shami rifite ati” Ni twe dushinzwe kuzimya inkongi n’ubundi butabazi harimo: abantu baguye mu myobo, abaheze mu modoka ykoze imoanuka,n’izinda gahunda zose z’ubutabazi.”

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi rikora rite?

Polisi y’u Rwanda ikimara gushyirwaho n’itegeko Nomero 9/2000 ryo ku wa 16 Kamena 2000, hahise hashyirwaho amashami atandukanye, arimo n’irishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (gutabara abantu bari mu kaga), rihabwa  inshingano yo kurinda ko inkongi z’umuriro cyangwa izindi mpanuka zimeze nk’izo zitaba intandaro y’impfu no gukomereka kw’abantu ndetse no kwangirika kw’imitungo. 

Intego y’iri shami ni ugukumira inkongi no kuzirwanya, gutabara abahuye n’ibiza bitandukanye, guhugura abaturarwanda mu byiciro bitandukanye mu kwirinda inkongi no kuzirwanya n’uburyo bazihosha igihe zibaye, bigishwa gukoresha ibizimyamuriro, gukora ubugenzuzi mu nyubako za Leta n’izabikorera, bagirwa inama y’ibikoresho birwanya inkongi batunga byujuje ubuziranenge no kugenza ibyateye impanuka y’inkongi.

Ryatangiranye imodoka 2 none zimaze kuba 27

Iri shami ritangira nta bushobozi buhagije ryari rifite, kuko ryatangiye mu bihe bigoye cyane, bigendanye n’amikoro y’igihugu bityo ryari rifite imodoka ebyiri gusa zifashishwa mu gutabara abahuye n’inkongi mu gihugu hose. 

Icyo gihe nta munsi wiraga utumvise inkuru y’abantu bapfiriye mu nzu iri gushya cyangwa ngo wumve ahantu hahiye, hakabura ubutabazi kubera izo modoka zitabashaga kugera mu gihugu hose cyangwa zikahagera zanakererewe gutabara. 

Inkuru nziza, ni uko mu rugendo rw’imyaka irenga 25 Polisi imaze,  ubu imodoka iri shami ryifashisha zagiye ziyongera uko ubushopbozi bugenda buboneka ku buryo muri buri Ntara n’ Umujyi wa Kigali hari nibura imodoka imwe, hakaba n’ahari izirenze imwe zikora ibikorwa byo kurwanya inkongi z’umuriro, izindi zikaba ku cyicaro gikuru cya Polisi. 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ACP Paul Gatambira, avuga ko uko imyaka yagiye ihita indi igataha, igihugu cyagiye cyiyubaka ari nako Polisi y’u Rwanda yiyubaka harimo n’iri Shami ryiyubatse rikava ku modoka ebyiri ubu rikaba rigeze ku modoka 27.

Izi ziyongeraho n’ibindi bikoresho by’ubutabazi nk’ibikoze mu buryo busukika, ibizimyamuriro ngendanwa , uburingiti, ibikoze muri puderi yumye n’ibindi bitandukanye.

Yagize ati: “Kugeza ubu dukorera mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, tukaba duteganya kugera muri buri Karere na ho tukahashyira imodoka (ikamyo) zizimya inkongi n’ibindi bikoresho by’ubutabazi.  

Menya aho izi modoka ziboneka hirya no hino mu Gihugu

Izi kamyo zifashisha, harimo izifite ubushobozi bwo kuzimya inkongi mu magorofa maremare kuko zishobora no kuzimya inzu ifite metero ndende z’uburebure, zigashobora no gutabara abantu baheze muri izo nyubako. Izi modoka zigiye ziri ahantu hatandukanye mu gihugu.

Mu Mujyi wa Kigali hari imodoka iba ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi, indi ikaba ku nyubako y’ubucuruzi y’Umujyi wa Kigali (UTC); mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro hakaba indi modoka imwe.

Mu Ntara y’Ibirasirazuba hari imodoka eshatu, iya mbere iba i Rwamagana, iya kabiri ikaba mu Mujyi i Nyagatare, iya gatatu ikaba ku Rusumo mu karere ka Kirehe. 

Mu Ntara y’Iburengerazuba ho hari imodoka ebyiri, imwe iba Rubavu indi ikaba i Rusizi. Ni mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo, izi modoka ziri i Muhanga na Nyanza, naho mu Ntara y’Amajyaruguru zikaba i Musanze. 

Izindi modoka ziba ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, zikaba zunganira iziri hirya no hino mu gihe havutse inkongi ikabije.”

Iminota itarenze 10 Polisi iba igeze ahabereye inkongi

Abantu bamwe bakunda gutekereza cyangwa bakavuga ko Polisi itabara itinze, nyamara si ko kuri, kuko ntabwo iba yatinze ahubwo kubera ko abayitabaje baba bafite impungenge, igihunga n’ubwoba bitewe wenda n’ibyo barimo kubona birimo kuba, bumva ko uko bayihamagaye yahita ibageraho ako kanya.

Polisi igaragaza ko ahari aya makamyo mu Mujyi wa Kigali, bagera ahabereye inkongi mu gihe cy’iminota iri hagati y’itanu n’icumi (5-10), mu  gihe mu Ntara ho biterwa n’aho inkongi yabereye, iyo ari kure kandi inzira zitameze neza bitwara hagati y’iminota 40 kugeza ku isaha imwe. 

Ni ayahe moko y’inkongi zikunze kwibasira abantu?

Iri shami rigaragaza ko inkongi z’umuriro ziri mu moko atanu arimo ibyaka bifatika ibyaka bisukika ibyaka by’imyuka ibyaka by’ ibyuma mvaruganda ndetse n’ibyaka bituruka ku mashanyarazi.

Polisi ivuga ko ayo moko y’inkongi uko ari atanu yose bahura nayo, aho kuva mu 2020-2024,  bahuye n’impanuka zigera ku 1,118 zose hamwe, zituruka kuri ayo moko y’inkongi. 

Mu mwaka wa 2020 habayeho inkongi zigera ku 136, muri 2021 habaho izigera ku 123, muri 2022 zigera kuri 238, muri 2023 haba inkongi 259, mu gihe mu mwaka wa 2024 habayeho inkongi zigera kuri 362. 

Polisi isaba abantu kumvira inama bagirwa bakirinda kurangara cyangwa gukora ibintu badasobanukiwe neza kuko ari byo bituma habaho impanuka z’inkongi za hato na hato zari kwirindwa, hairmo nko gusiga buji n’ibibiriti ahantu hagera abana, gusiga gazi itajimije cyangwa ibikoresho by’amashanyarazi bicometse.

Hari kandi kwirinda gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge cyangwa abantu badafite ubumenyi ku mashanyarazi, kwirinda kubana na gazi n’ibikomoka kuri peterori mu cyumba no kwirinda kuyicana utabanje kugenzura icupa, umugozi, ibibiriti ndetse ukanabanza gufungura amadirishya.

Abaturarwanda kandi basabwa gutunga ibizimyamuriro ngendanwa, akuma kagenzura gazi ikiringiti cyabugenewe, kwirinda gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byakoreshejwe no kuwanya inkongi ikivuka mu gihe wabihuguriwe no gutabariza kugihe.

Photos:

[fluentform id="3"]