Akarere ka Nyamagabe ni ko kaje ku isonga mu turere 30 tw’u Rwanda mu kwandikisha amakuru y’abavutse n’abapfuye, hakoreshejwe uburyo bw’Ikoranabuhanga bwo Kwandika Abaturage n’Ibarurishamibare (CRVS).
Imibare yatangajwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) binyuze muri gahunda ya Civil Registration and Vital Statistics (CRVS) igaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 95.4%, gakurikirwa na Nyarugenge yagize 95.3% naho Gicumbi yaje ku mwanya wa gatatu na 94.7%.
Akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa kane n’amanota 94.6%, Ruhango na Rusizi bigahurira ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu, aho buri kamwe kagize 93.8%.
Kamonyi na Nyaruguru bikurikirana ku mwanya wa karindwi n’uwa munani, aho bifite 93.2%, mu gihe Huye iri ku mwanya wa cyenda na 93.1%.
Muhanga na Kicukiro byo bifite 92.9%, Musanze ikagira 92.1%, Ngoma 91.8%, Nyabihu 91.3%, naho Burera ikagira 91.2%.
Mu gice cyo hagati cy’urutonde, Gisagara na Nyanza bihuriye ku mwanya wa 16 n’uwa 17, buri aho buri kamwe kagize 90.8%, dukurikirwa na Kayonza ifite 90.5% na Nyamasheke ifite 90%.
Rubavu yagize 89.8%, Karongi 89.6%, Kirehe 89%, Ngororero 88.7%, Rulindo 88.6%, Gasabo 88.3%, mu gihe Bugesera na Rwamagana byagize 87.8%.
Uturere dutatu twa nyuma ni Rutsiro iri ku mwanya wa 28 n’amanota 87%, Gatsibo ikagira 80.7%, naho Nyagatare ikaza ku mwanya wa 30 ari nawo wa nyuma n’impuzandengo ya 80.5%.
Aya manota yatanzwe hashingiwe ku mikorere y’uturere mu kwandikisha abavutse, abapfuye ndetse no gukora isuzuma ry’amakuru ajyanye n’impamvu y’urupfu (Verbal Autopsy).
Isuzuma ryakozwe mu gihe cy’umwaka, kuva ku wa 1 Nyakanga 2025 kugeza ku wa 15 Nyakanga 2026, hifashishijwe amakuru yaturutse muri HMIS, NCI-CRVS na VA records.
CRVS ni uburyo bugamije gufasha mu kubika no gucunga amakuru y’ingenzi ku buzima bw’abaturage, cyane cyane ajyanye n’ivuka n’urupfu, bikanafasha igihugu kugira imibare yizewe ikoreshwa mu igenamigambi n’ifatwa ry’ibyemezo.
Iyi gahunda yatangiye mu 2020 aho kuri ubu irimo serivise icyenda zikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga zirimo; iyandikwa ry’amavuko, iyandikwa ry’impfu, iyandikwa ry’ishyingirwa, ubutane, iseswa ry’ishyingirwa, iyemezwa ry’umwana, kurera umwana, kwemererwa kurere umwana ndetse n’iyemezwa ry’umwana n’umubyeyi we.
Districts: CRVS Performance – 2025/2026 pic.twitter.com/aZszCmnTpO
— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) September 21, 2026








