sangiza abandi

Bruce Melodie yateguje indirimbo nshya

sangiza abandi

Umuhanzi w’umunyarwanda Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yateguje indirimbo nshya yise ‘Irya 4’.

‘Irya kane’ Bruce Melodie avuga muri iyi ndirimbo ni itegeko rya kane, kuko ubwo yayiteguza ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati,”Amategeko 10, uko yanditswe nange. Ariko munyizere, itegeko rya kane ririhariye cyane.”

Yakomeje agira ati,”Reka isi imenye ko iyi ndirimbo irajya hanze vuba.”

Bruce Melodie ntiyatangaje igihe nyirizina iyi ndirimbo izasohokera ariko yavuze ko izajya hanze mu gihe cya vuba.

Bruce Melodie yaherukaga gusohora indirimbo isanzwe muri Kamena 2026 yise “Détail” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 kuri YouTube.

Muri Kanama nabwo yanyujijemo asohora indirimbo y’umushinga “Hamwe Natwe” watangijwe n’Uburayi bw’unze Ubumwe (European Union) ugamije gufasha urubyiruko mu kwihangira imirimo.

Kugeza ubu, Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse bafite agahigo ko kuba bakurikirwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube.

Photos:

[fluentform id="3"]