sangiza abandi

Qatar yakiriye neza izahurwa ry’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi

sangiza abandi

Leta ya Qatar yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’u Rwanda n’u Bubiligi cyo gusubukura umubano wa dipolomasi no kongera gufungura ambasade mu bihugu byombi, ivuga ko ari intambwe igaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, yavuze ko iki cyemezo ari intambwe nziza igaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gucyemura ibyo batumvikanagaho, hakoreshejwe ibiganiro n’ubwumvikane.

Qatar yagaragaje ko muri Kamena 2025, Doha yakiriye inama ya mbere yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’u Bubiligi, mu rwego rwo gufasha impande zombi kuganira ku bibazo bihari bakabishakira igisubizo.

Iyo nama yafunguye inzira y’ibiganiro bitaziguye hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, bikurikirwa n’izindi zaje kugira uruhare mu isubukurwa ry’umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yashimiye u Rwanda n’u Bubiligi kuba bararagaje ko bemera uruhare rwa Doha muri iki gikorwa cyo guhuza impande zombi.

Qatar yagaragaje icyizere ko isubukurwa ry’umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi bizafungura imiryango mishya y’ubufatanye, ku buryo bizagira uruhare mu guteza imbere amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Qatar yongeye gushimangira ko yemera ko ibiganiro bitaziguye n’inzira za dipolomasi ari bwo buryo bukwiye bwo gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu, inavuga ko izakomeza gushyigikira imbaraga zigamije kwegeranya ibihugu no gukemura amakimbirane mu mahoro.

Ku wa 22 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda n’u Bubiligi byatangaje ko byafashe icyemezo cyo gusubukura umubano wa dipolomasi ndetse no kongera gufungura ambasade zabyo mu gihe cya vuba.

Mu itangazo ry’ibihugu byombi, byavuze ko ku ikubitiro ambasade zizayoborwa by’agateganyo na Chargé d’Affaires, afatanyije n’umudipolomate cyangwa consul ndetse n’itsinda rito ry’abakozi ba tekiniki.

Nyuma hazatangwa ubusabe bwo kwemeza ba Ambasaderi bashya kugira ngo ibikorwa bya dipolomasi bisubukure mu buryo bwuzuye.

Ku wa 17 Werurwe 2025 ni bwo u Rwanda rwari rwafashe umwanzuro wo guhagarika umubano warwo mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, runategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Qatar yakiriye neza izahurwa ry’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi nyuma yo kugira uruhare mu gutuma ibihugu byombi biganira ku gusubukura umubano
Ku wa 22 Nzeri 2026 ni bwo u Rwanda n’u Bububiligi byatangaje ko byasubukuye umubano wari warazambye muri kuva muri Werurwe 2025

Photos:

[fluentform id="3"]