sangiza abandi

U Rwanda rugiye kuyobora G77 

sangiza abandi

U Rwanda rwahawe kuzayobora Umuryango w’Ibihugu biri mu Nzira y’Amajyambere, G77 n’u Bushinwa, mu 2027, rwiyemeza gukoresha izi nshingano mu guteza imbere ubufatanye no guharanira inyungu z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ibi byatangarijwe mu nama ya 50 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize G77, yabaye ku wa 25 Nzeri 2026, igamije kuganira ku hazaza h’ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Perezida wa G77 ndetse n’ibihugu bya Afurika ku cyizere bagiriye u Rwanda mu kurushinga inshingano zo kuyobora uyu muryango mu 2027.

Yavuze ko u Rwanda, nk’igihugu kiri mu banyamuryango bashinze G77, rumaze imyaka myinshi rushyigikira intego n’amahame by’uyu muryango, cyane cyane mu guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruzi neza imbogamizi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bihura na zo mu rugendo rwabyo rwo kwihutisha iterambere, by’umwihariko muri ibi bihe Isi ihanganye n’ibibazo binyuranye.

Ati: “Mu bufatanye bwaranze uyu muryango, ndabasezeranya ko Guverinoma y’u Rwanda izasohoza inshingano n’uruhare rwayo mu bunyangamugayo, ishema n’icyubahiro bijyanye n’icyizere yagiriwe n’ibihugu bigize G77 n’u Bushinwa.”

Yongeyeho ko nubwo ibihugu biri mu bihe bigoye, u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abanyamuryango ba G77 n’u Bushinwa, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ndetse n’abafatanyabikorwa bawo, mu gushaka ibisubizo no kugera ku ntego zawo.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yashimiye Uruguay, kuri ubu iyoboye uyu muryango wa G77 , avuga ko yakoze uwo murimo mu gihe cy’ibibazo bikomeye byugarije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Yagaragaje ko muri icyo gihe uyu muryango wakomeje guteza imbere ibiganiro ku bufatanye mpuzamahanga mu by’ubukungu ndetse no ku bufatanye hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu gihe cy’umwaka u Rwanda ruzamara ruyoboye G77 n’u Bushinwa, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ruzibanda ku guteza imbere gahunda z’uyu muryango no gukurikirana ibibazo n’inyungu by’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu nzego zitandukanye z’imikoranire mpuzamahanga.

G77 n’u Bushinwa ni ihuriro ry’ibihugu 134 byiganjemo ibikiri mu nzira y’amajyambere rikoresha ijwi rihuriweho mu biganiro mpuzamahanga, cyane cyane ku bibazo by’ubukungu, iterambere n’imikoranire mpuzamahanga.

Minisitiri Nduhungirehe yashimiye icyizere u Rwanda rwagiriwe avuga ko ruzashyira imbere inyungu rusange z’abanyamuryango bagize G-77

Photos:

[fluentform id="3"]