sangiza abandi

Minisitiri Mukazayire yashimiye Amavubi yatsinze Cape Verde

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yitwaye neza igatsinda iya Cape Verde ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati, “AMAVUBI🔥🔥🇷🇼 Mwakoze gukotana mukagaragaza ko muri bato batari gito. Mukomereze aho, murashoboye kandi murashyigikiwe. Mukomezanye ishyaka, ikinyabupfura no kudateshuka ku ntego #AFCON2027 maze u Rwanda Rweme!”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiye iya Cape Verde imbere y’abafana bayo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Niyomugabo Claude na Iradukunda Elie Tatou naho icya Cape Verde cyatsinzwe na Gilson Benchimol Tavares.

U Rwanda rwahise ruyobora itsinda n’amanota 6 n’ibitego 3 rwizigamye, mbere y’uko umukino wa Liberia na Mali ukinwa.

U Rwanda ruzakomeza imikino y’amatsinda mu Ugushyingo rukina na Mali mu mukino ubanza tariki 11 l, hanyuma ruyakire mu wo kwishyura tariki 15.

Photos:

[fluentform id="3"]