sangiza abandi

U Rwanda rwasabye Loni gushyira imbere kurandura FDLR

sangiza abandi

U Rwanda rwasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano gushyira mu byihutirwa ibikorwa byo kurandura umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ruvuga ko ugikomeje kuba ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’akarere.

Ibi byagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga, ku wa 29 Nzeri 2026, mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano yateguwe n’u Bufaransa aho yaganiriye ku bikorwa bya MONUSCO. 

Inama yabaye mu gihe Loni ikomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inzira z’amahoro harimo amasezerano yasinyiwe i Washington n’i Doha.

Amb. Ngoga yavuze ko kuba FDLR igikomeje gukorera hafi y’umupaka w’u Rwanda, ikagira ubushobozi bwa gisirikare kandi igafatanya n’indi mitwe yitwaje intwaro, bituma ikibazo cyayo kidakwiye gufatwa nk’ikiri kure y’u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rwemeye kubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano ya Washington harimo gukuraho ingamba z’ubwirinzi ariko agaragaza ko kurandura FDLR ari imwe mu ngingo z’ingenzi zigomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo haboneke amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Yagize ati “ U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukuraho ingamba z’ubwirinzi kandi rwamenyesheje izo ntambwe binyuze mu buryo bwashyizweho mu masezerano ya Washington. Twasabye ko hashyirwaho uburyo bw’igenzurwa buhuriweho n’impande eshatu; u Rwanda, RDC na Amerika.”

U Rwanda rwavuze ko rwakiriye neza ubuhuza bwa Amerika na Qatar ndetse ko ruzakomeza kubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington.

Amb. Ngoga yavuze ko hashyizweho Joint Security Coordination Mechanism (JSCM) yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, birimo gahunda yo kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe.

Yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu gukuraho izo ngamba kandi ko ibyo byamenyeshejwe inzego zashyizweho mu gukurikirana amasezerano.

Icyakora, yavuze ko hakiri icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, cyane cyane ku ngingo ijyanye na FDLR.

Rwanda rwagaragaje ko FDLR ikomeje gukorana na FARDC n’indi mitwe

Amb. Ngoga yavuze ko amakuru u Rwanda rufite agaragaza ko mu 2026 habaye ibikorwa by’ubufatanye hagati ya FARDC, FDLR, Wazalendo n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Yatanze ingero zirimo izo ku wa 10 na 11 Gashyantare 2026, ubwo indege n’amakamyo bya gisirikare bya FARDC byajyanye amasasu mu bice bya Pinga na Kibua, ndetse no ku wa 8 Werurwe ubwo indege ya FARDC yajyanye amasasu n’ibiribwa muri Ntoto.

Yongeye kuvuga ko ku wa 31 Werurwe indege za FARDC zajyanye intwaro n’amasasu, avuga ko bimwe muri byo byari bigenewe FDLR n’indi mitwe.

Amb. Ngoga yavuze ko amakuru nk’ayo yakomeje kugaragara no mu mezi yakurikiyeho, harimo Mata, Kamena na Nyakanga, ndetse no ku wa 15 Kanama 2026 muri Teritwari ya Walungu.

U Rwanda kandi rwamaganye uburyo bwo gukemura ikibazo cya FDLR binyuze mu biganiro cyangwa amasezerano yihariye hagati ya Guverinoma ya RDC n’uyu mutwe, ruvuga ko bitagomba gusimbura ibyo impande zombi zemeranyijeho i Washington.

Yashimangiye ko amasezerano ya Washington na Doha agomba gushyirwa mu bikorwa n’impande zose, buri ruhande rukabazwa ibyo rwiyemeje.

Amb. Ngoga kandi yagaragaje ko RDC ikomeje gushyigikira abayobozi bahembera imvugo z’urwango ingengabitekerezo aho yatanze urugero rw’icyemezo cyo gusubiza mu nshingano, Umuvugizi w’Ingabo za Congo FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge. 

Yagize ati “ Buretse impungenge zagaragajwe hari amakuru avuga ko Gen Ekenge yongeye gusubizwa mu nshingano zo kuba umuvugizi wa FARDC. Ibi bigaragaza ko atari icyemezo gisanzwe kijyanye n’imicungire y’abakozi gusa. Nyuma y’amagambo yatangaje yibasira Abanyekongo bavuga ikinyarwanda n’Abatutsi agasubizwa mu nshingano ataryojwe ibyo yakoze ngo bitangazwe ku mugaragaro, bigaragaza uburyo Guverinoma ya Cingo ikomeye ku bijyanye no gukangurira abantu urwango rushingiye ku moko.”

Ku ruhande rwa Loni yasabye impande zombi kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Washington na Doha no gukomeza inzira ya politiki igamije kurangiza imirwano no gushyiraho amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Amb. Ngoga yasabye Loni gushyira imbere kurandura FDLR

Photos:

[fluentform id="3"]