Umuraperi Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe, yateguye ibirori byo gusogongeza abakunzi be album ye nshya yise ‘Never Broke Again’, nyuma y’igihe amaze ayikora.
Ibi birori biteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bikazabera muri After5 Lounge i Kigali.
Papa Cyangwe yatumiye abakunzi be kwifatanya na we muri ibi birori, aho bazagira umwanya wo kumva indirimbo zigize uyu muzingo mushya.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Papa Cyangwe yagize ati “Uyu muziki twawuteguriye muri sitidiyo, none igihe kirageze ngo tuwugeze kubakunzi bacu”.
‘Never Broke Again’ igizwe n’indirimbo 12 zirimo ubufatanye n’abahanzi batandukanye. Album itangizwa n’indirimbo ‘Indyarya Gusa’, igakurikirwa na ‘Sa’ yakoranye na Marina, ‘Kuki Wabyemeye?’, ndetse na ‘Nibe Nawe’ yakoranye na Racine na Yampano.
Muri uyu muzingo kandi harimo ‘Twarabikoreye’, ‘Depression’ yakoranye na Lino G, ‘Full Package’ yakoranye na Logan Joe na ‘Busy’ yakoranye na Elvin Cena. Papa Cyangwe yakomeje guhuriza hamwe abandi bahanzi kuri uyu mushinga, aho hariho indirimbo ‘Impundu’ yakoranye na Magna Romeo, na ‘Sempe’ yahuriyemo na Mistaek, Bushali na Fox Makare.
Kuri iyi album kandi hariho izindi ndirimbo nka ‘Mbyifuza’ yakoranye na Hollix, White Monkey na Hervis Beatz, ndetse na ‘Imbeho Ngo Mutahe’.
‘Never Broke Again’ ibaye umwe mu mishinga ikomeye Papa Cyangwe yashyize hanze mu rugendo rwe rw’umuziki, ikaba ikurikira album yise ‘Live and Die’ yasohotse mu 2024 na ‘Now or Never’ yasohotse mu 2025.









