sangiza abandi

Sena ishidikanya ku mibare y’abaturage bafite amashanyarazi mu Rwanda

sangiza abandi

Komisiyo y’Imari n’Ubukungu mu Inteko Ishinga Anmategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, yagaragaje impungenge ku mibare itangazwa yerekana umubare w’abaturage bagejejweho amashanyarazi mu gihe hari abahawe akomoka ku zuba ariko imirasire itagikora.

Ibi Sena yabitangaje mu gihe mu bice bitandukanye by’igihugu hari abaturage bahawe imirasire ikoresha ingufu zituruka ku zuba bavuga ko itagikora ndetse basigaye baba mu kizima.

Ubwo Komisiyo ya Sena ishinzwe imari n’umutungo yagenzuraga aho Leta igeze ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, yatewe impungenge n’aho basanze hari imkrasire yahawe abaturage ariko itagikora ku buryo byatumye bashidikanya ku mibare itangazwa n’inzego igaragaza aho guverinoma igeze ikwirakwiza amashyanyarazi mu baturage.

Abagize iyi komisiyo bavuze ko inzego zibishinzwe zabagaragarije ko mu gihugu abangana na 86.6% bagezweho n’amashyanyarazi harimo n’abafite imirasire ikora n’idakora, hakurwamo abafite imirasire itagikora bakagera kuri 74.4%. Ibyo bagaragaza nk’impungenge ku makuru atangazwa.

Imibare ya Soyiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, igaragaza ko kuva gahunda yo gutanga amashanyarazi akomoka ku zuba yatangira, ingo zisaga ibihumbi 700 zamaze kuyabona.

Ku rundi ruhande raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/2025 igaragaza ko abantu barenga 9000 bagaragara inshuro ebyiri mu bantu basaga ibihumbi 500 bahawe nkunganire ku mirasire hagati ya Nyakanga ya 2021 na Kamena 2025.

Umugenzuzi Mukuru yagaragaje ko imibare itangwa iba itizewe kandi bishobora gutera ibihombo ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu muri REG, Felix Gakuba, asobanura ko hari ibiri gukorwa kugira ngo ibi bibazo bikemuke.

Yagize ati “Turi gukorana na barwiyemezamirimo batanga iyo mirasire cyane ko leta iba yatanze nkunganire kugira ngo abaturage bayibone hanyuma tugashyiramo n’abakozi bacu kugira ngo bagende bakemura ibibazo abaturage bahuye nabyo.”

Gakuba yavuze ko imbogamizi zihari ari ukugera kuri buri muturage aho bashishikariza abaturage bafite imirasire idakora gutanga amakuru ku bayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo REG ibwire rwiyemezamirimo ko hari abaturage bahawe imirasire ikaba idakora hanyuma bakemurirwe ikibazo.

Leta igenera nkunganire ku bantu bifuza kugira umurasire w’izuba kuva k’utanga watt 20 kuzamura, ariko abemerewe iyi nkunganire ni abatuye ahantu hataragera umuyoboro w’amashanyarazi.

Kugeza ubu kandi mu Rwanda habarurwa Utugari 15 tutarageramo amashanyarazi harimo n’utwagejejwemo ibikoresho nk’amapoto ariko imyaka ikaba ishize batarabona umuriro.

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza uko abaturage bagejejweho amashanyarazi ivuga ko abagera kuri 88,3% bayafite mu gihe abagera kuri 63,3% bayafatira ku muyobora mugari naho 25% bayafatira ku mirasire y’izuba.

Kugeza mu 2025 mu Rwanda ingo zisaga 900 ni zo zakoreshaga imirasire y’izuba mu zisaga 3000 zari mu gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubyaza ingufu zikenewe mu kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose bitarenze mu mwaka wa 2030, harimo no kongera n’ay’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Sena ishidikanya ku mibare y’abaturage bafite amashanyarazi mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]