sangiza abandi

The Ben yagizwe umuhanzi wa mbere mu Rwanda kuri Globe Data

sangiza abandi

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yagaragajwe nk’umuhanzi wa mbere uhagarariye u Rwanda ku rutonde rwa Globe Data, rugaragaza abahanzi batoranyijwe nk’abambere mu bihugu 30 by’Afurika byitabwaho kuri uru rutonde.

Kuri uru rutonde, buri gihugu gihagarariwe n’umuhanzi umwe, aho ku Rwanda hatoranyijwe The Ben. Ni izina rimaze imyaka myinshi rihagararira umuziki nyarwanda, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagiye bagira indirimbo zakunzwe no hanze y’u Rwanda. Mu ndirimbo ze zagaragaye cyane ku rwego mpuzamahanga harimo “Why”, yakoranye n’umuhanzi w’Umunyatanzaniya Diamond Platnumz. Iyi ndirimbo yasohotse mu 2022, ikaza no kuririmbwa n’aba bahanzi ku rubyiniro rwa Trace Awards 2023 i Kigali.

Indi ndirimbo yamuhesheje izina rikomeye ni “Habibi”, yasohotse mu 2016, ikaba iri mu ndirimbo zizwi cyane mu rugendo rwe rwa muzika. Iyi ndirimbo kandi iri mu zikomeje kugaragara mu ndirimbo ze zikunzwe ku rubuga rwa youtube.

Uretse The Ben, kuri uru rutonde hanagaragajwe abandi bahanzi bazwi muri Afurika, barimo Diamond Platnumz wa Tanzania, Black Coffee wo muri Afurika y’Epfo na Sarkodie wo muri Ghana.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]