sangiza abandi

Nyaruguru: Mu bantu 1600 bapimwe, 42% basanganwe indwara zitandura

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gikangurira abaturage kugenzura ubuzima babayeho, no kwirinda imigiriee irimo kunywa inzoga n’itabi kuko ari intandaro y’indwaa zitandura zirimo iz’umutima n’izindi zifitanye isano nazo, zikomeje kwiyongera.

Byagarutsweho mu Karere ka Nyaruguru, ahizirijwe umunsi Mpuzamahanga w’Umutima ku wa Gatandatu tariki 3 Ukwakira 2026.

Mu gihe cy’icyumwe RBC imaze mu bukangurambaga bwo kwirinda indwara z’umutima, muri aka karere hari abapimwaga indwara zitandukanye z’umutima aho mu bantu 1600 bapimwe, 42% basanze bafite ikibazo cy’indwara zitandura.

Muri bo, 26% bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, 0.1% bafite diyabete naho 5% bari bageze ku kigero cyo kurwara umutima.

Umuyobozi w’aka Karere, Dr. Murwanashyaka Emmanuel yasabye abaturage kwirinda ibyakwangiza umtuima ariko bakanakangukira kwisuzumisha hakiri kare

Hari abaturage bo muri aka Karere biyemeje gukora siporo nka bumwe mu buryo bwo kwirinda izi ndwara, harimo Mukashyaka Beatha uvuga ko siporo ayifata nk’urukingo kugirango yirinde kugaragara muri iyi mibare.

Ati “Ushobora kudakora siporo ku bushake bwawe ukazayikora nk’umuti, uyibwirijwe n’abaganga nyuma yo kurwara kandi akenshi icyo gihe iba itagushoboka.Ntabwo byorohera umuntu wamaze kurwara. Njye ndayikora kandi numva bimfasha.”

Umuyobozi Ushinzwe Indwara z’Umutima muri RBC, Dr. Ntaganda Evariste yavuze ko ubusanzwe izi indwara ziganza cyane mu bakuze bitewe no kunanirwa k’umubiri ariko bihangayikishije kuba no mu bato zarahageze.

Ati “Ikiduhangayikishije ni uko zigenda ziza no myaka mito, 50,45,40 urumva ko kitakiri ikibazo cy’imyaka ahubwo ni ikibazo cy’ubuzima tubayeho. Hari abantu badakora siporo bahora bicaye, abafite umubyibuho ukabije, abantu banywa inzoga zikabatera kwangirika, imirire itaboneye n’ibindi.”

Mu gihugu hose indwara z’umuvuduko w’amaraso ziri ku kigero cya 16,8%. Iz’umutima ziri kuri 7% naho diyabete iri kuri 2,9%.

Photos:

[fluentform id="3"]