sangiza abandi

U Rwanda na Kenya byiyemeje kongera ubufatanye mu bucuruzi n’ingufu

sangiza abandi

U Rwanda na Kenya byiyemeje kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ingufu, ishoramari n’ibikorwaremezo, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ibihugu byombi n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi byagarutsweho ku wa 5 Ukwakira 2026, i Nairobi muri Kenya, ubwo hatangizwaga inama ya 10 ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho n’ibihugu byombi (JPCC).

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yavuze ko iyi nama ari umwanya wo gusuzuma ibyagezweho no gushyiraho ingamba nshya zatuma ubufatanye bw’ibihugu byombi burushaho gutanga umusaruro.

Yagaragaje ko u Rwanda na Kenya bifitanye umubano wa dipolomasi kuva mu 1965, kandi ko Komisiyo Ihoraho Ihuriweho yabaye urubuga rukomeye rwo guteza imbere imikoranire yabyo.

Mu nzego z’ingenzi ziri kwibandwaho harimo ingufu, cyane cyane ubufatanye mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Mombasa, gikoreshwa n’u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Teta Gisa, yavuze ko icy’ingenzi ari uguhindura amasezerano n’imyanzuro y’inama ibikorwa bifatika bigirira akamaro abaturage.

Ati “Iyi nama ya 10 ya JPCC iduha umwanya w’ingenzi wo kurenga ku gusuzuma gusa ibyakozwe, tukareba ko ibyo twiyemeje bihinduka umusaruro ugaragara ku baturage b’u Rwanda na Kenya.”

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Dr. A. Korir Singoei, yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bufite uruhare rukomeye mu gukomeza ubumwe n’imbaraga z’akarere.

Yashimangiye ko Afurika y’Iburasirazuba ikomeye ituma ibihugu biyigize bishobora guteza imbere gahunda bihuriyeho no kugira ijwi rikomeye mu bibazo mpuzamahanga.

Ku bijyanye n’ubukungu, Dr. Singoei yavuze ko Kenya ishaka kurushaho kwagura ubucuruzi n’ishoramari hagati yayo n’u Rwanda. U Rwanda na rwo rukomeje kugira uruhare mu ishoramari muri Kenya, harimo no kugura imigabane muri sosiyete ya Kenya Pipeline Company.

Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kwizerana, inyungu bihuriyeho no gushyira imbere ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari n’iterambere ry’ibikorwaremezo.

Yagaragaje icyizere ko iyi nama izatanga umusaruro mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kwihutisha iterambere ry’akarere.

U Rwanda na Kenya bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye aho Ku wa 29 Kamena 2026 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane agamije koroshya itumizwa mu mahanga ry’ibikomoka kuri peteroli binyuze mu Muhora wa Ruguru mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi.

Ku wa 29 Nzeri 2026 ni bwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbvere cy’ibikomoka kuri peteroli itunganyije ingana na toni 40,000, byazanywe n’ubwato MT Sea Wolf, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye na Kenya mu guharanira ko ibikomoka kuri peteroli biboneka ku isoko ry’u Rwanda ku buryo buhoraho.

Abahagarariye ibihugu byombi bagaragaje ko iyi nama izatanga umusaruro ku mpande zombi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yagaragaje ko iyi nama ya JPCC ari umwanya wo gusuzuma ibyagezweho

Photos:

[fluentform id="3"]