sangiza abandi

Uko bigenda iyo umuntu agurishije umutungo utimukanwa utari uwe

sangiza abandi

Kugura inzu, ubutaka cyangwa undi mutungo utimukanwa, ariko nyuma bikagaragara ko uwawugurishije atari nyirawo, bikunze guteza impaka n’imanza, ndetse abenshi bibaza uko bigendekera uwishyuye amafaranga ye.

Icyakora Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rugaragaza imirongo igenderwaho mu gukemura bene aya makimbirane.

Ubundi akenshi, usanga amasezerayo y’ubugure nk’ubu akunze gukorwa mu buryo bw’amasezerano bwite, adakorewe imbere ya noteri, kandi mu by’ukuri bene ayo masezerano nta gaciro aba afite.

Gusa n’ubwo yaba yakozwe mu buryo bwemwe n’amategeko, amasezerano y’ubugure bw’ikintu cyagurishijwe n’utari nyiracyo aba impfabusa, agateshwa agaciro.

Ariko se ko uwaguze we ko aba yatanze amafaranga ye, aba ayahombye? Bigenda bite?

Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga, Uwinkindi Angelique, yasobanuye iki kibazo yifashishije zimwe mu manza zerekeranye n’ayo makimbirane zagiye zicibwa n’inkiko mu bihe bitandukanye.

Muri urwo rubanza, Uwinkindi asobanura ko hari umurongo watanzwe uvuga ko iyo amasezerano abaye impfabusa, ibintu bisubira uko byari bimeze, nyir’umutungo akawusubizwa, n’uwatanze amafaranga akayasubizwa. Aha, uwayakiriye ariwe uwagurishije iby’abandi, ni we utegekwa kuyasubiza uwishyuye.

Asobanura ko akenshi izi mpaka zinagaragara aho umuntu ufite uburenganzira ku mutungo nyamara awusangiye n’abandi  cyangwa undi, nko ku bavandimwe bawuhawe n’ababyeyi cyangwa abashakanye bawufatanyije, afata icyemezo cyo kuwugurisha wenyine.

Aha, Uwinkindi yifashishije urubanza rwabaye mu 2015, aho umugabo wari warahawe n’umuryango ububasha bwo gucunga umutungu w’ubutaka bwa mukuru we witabye Imana, yafashe icyemezo cyo kuwugurisha nyamara ubwo burengazira bwo ntabwo yari afite, umutungo wakagombye guhabwa umugore wa nyakwigendera, we utari mu gihugu icyo gihe.

Aho uwo mugore yaziye, yasanze umutungo waragurishijwe, arega asaba kuwuhabwa ariko ntiwari ukiri mu maboko y’uwawugurishije, kuko nawe yari yawugurishije undi.

Kuri uru rubanza, urukiko rwagaragaje ko uburana umutungo we awukurikirana ku wo awusanganye ako kanya. Rwatesheje agaciro amasezerano y’ubugure bwawo kuko adakurikije amategeko. Nyir’umutungo yagombaga kuwusubizwa.

Uwaguze umutungo arawusubiza, nawe agasubizwa amafaranga ahwanye n’agaciro kagezweho!

Uwinkindi Angelique avuga ko Urukiko rugaragaza ko uwaguze umutungo atarenganira muri uko gusubizwa nyirawo kuko hari nubwo nawe hari ibindi aba yarongeyeho, nk’ubutaka ashobora kuba yarabwubatse, inzu yaravuguruwe, n’ibindi.

Ati “Uwamugurishije uwo mutungo afite inshingano yo kumusubiza agaciro k’icyagurishijwe, ku munsi akivukirijweho (acyambuwe)”.

Akomeza agira ati “Wawundi wakiriye amafaranga y’ikiguzi, agomba gusubiza amafaranga akongeraho n’inyungu.”

Aha uwaguze ntasubizwa amafaranga yaguze umutungo gusa, ahubwo agomba gusubizwa n’inyungu zibarwa ku kigero cy’urwunguko giteganywa n’amategeko.

Ibi bikorwa haba ku waguze umutungo n’utari nyirawo abizi cyangwa uwawuguze atabizi. Bombi bigenda kimwe.

Uwagurishije ibitari ibye ashobora gutanga n’indishyi

Uwaguze, afite uburenganzira bwo gukurikirana uwamugurishije umutungo nyamara atari uwe, agasaba indishyi cyangwa se agasaba nyir’umutungo wa nyawe aho abonekeye, kumusubiza agaciro k’ibyo yongeye kuri wa mutungo muri icyo gihe gishize.

Ni ukuvuga nko mu gihe yaguze inzu akongeraho indi, cyangwa akagura ubutaka akaba yarubatseho inzu, bityo icyo kiguzi akaba akwiye kugisubizwa mbere yo gusubiza umutungo nyirawo.

Abanyarwanda bagirwa inama yo kugira amacyenga mu kugura umutungo utimukanwa n’ubutaka, ndetse bakazirikana gukorera amasezerano imbere ya noteri wemewe.

Photos:

[fluentform id="3"]