sangiza abandi

U Rwanda rwemerewe miliyoni 35,7$ zo kuzamura ubukungu barwo

sangiza abandi

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemeye ko u Rwanda rwahabwa miliyoni 35,7 z’amadolari ya Amerika binyuze muri gahunda y’inguzanyo y’igihe giciriritse izwi nka Extended Credit Facility (ECF), igamije gushyigikira gahunda z’iterambere ry’ubukungu.

Aya makuru yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, nyuma y’isuzuma rya mbere ry’iyi gahunda, ryakozwe mu biganiro byahuje impande zombi kuva ku wa 23 Nzeri kugeza ku wa 6 Ukwakira 2026.

Icyakora, icyemezo cya nyuma cyo gutanga aya mafaranga kizafatwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF mu Ukuboza 2026. Mu gihe iyi nama  yacyemeza, aya mafaranga biteganyijwe ko azafasha u Rwanda gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda zarwo zo guteza imbere ubukungu.

IMF yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihagararaho, nubwo ku rwego mpuzamahanga hakomeje kugaragara ibibazo bitandukanye.

Mu gihembwe cya mbere cya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9,7%. Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga n’amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga na byo byagize uruhare mu kugabanya icyuho hagati y’ibyo igihugu gitumiza hanze n’ibyo cyoherezayo.

Nubwo bimeze bityo, izamuka ry’ibiciro rikomeje kuba imbogamizi. Muri Kanama 2026, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 15,7%, urenga kure intego ya 5% yashyizweho na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Ku bijyanye n’imari ya Leta, IMF yavuze ko icyuho cy’ingengo y’imari cyagabanutse kikagera kuri 4,8% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Iki kigo cyasabye u Rwanda gukomeza kongera amafaranga yinjizwa imbere mu gihugu no guhitamo neza imishinga minini iterwa inkunga n’inguzanyo zituruka hanze, kugira ngo amafaranga akoreshwe mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko nubwo u Rwanda rukomeje gufata inguzanyo zo gutera inkunga iterambere, intego ya Leta atari ukuzishyura ahanini binyuze mu kongera imisoro, ahubwo ari ugushora ayo mafaranga mu mishinga izamura umusaruro w’ubukungu.

Yasobanuye ko inguzanyo u Rwanda rufata zigabanyijemo ibyiciro bibiri by’ingenzi, hashingiwe ku nyungu zazo n’igihe zigomba kwishyurirwa.

Icyiciro kinini, kigera hafi kuri 90% by’inguzanyo z’igihugu, kigizwe n’izitangwa ku mabwiriza yoroshye (concessional loans). Akenshi ziba zidafite inyungu, cyangwa zifite inyungu nke cyane, kandi zikagira igihe kirekire cyo gutangira kwishyurwa n’igihe cyo kurangiza kwishyura gishobora kugera ku myaka 30 cyangwa 40.

Izindi nguzanyo, zingana na hafi 10%, ni izifite inyungu ziri hejuru gato, akenshi hagati ya 1% na 2%. Minisitiri Murangwa yavuze ko Leta yirinda inguzanyo zifite inyungu zirenga 2,5%, kandi izifite inyungu zikoreshwa cyane mu mishinga ishobora gutangira kwinjiza amafaranga mu gihe gito.

U Rwanda rwemerewe na IMF miliyoni 35,7$ zo kuzamura ubukungu barwo

Photos:

[fluentform id="3"]