sangiza abandi

Ibyamamare byo mu rwanda bimaze kwibikaho imodoka mu 2026

sangiza abandi

Umwaka wa 2026 wabaye uw’ibyishimo kuri bamwe mu byamamare nyarwanda, aho abahanzi, abanyarwenya n’abakora ibijyanye n’imyidagaduro bibitseho imodoka nshya, bamwe baziguze ubwabo mu gihe abandi bazihawe  nk’impano.

Umubyinnyi Titi Brown, ni umwe mu bageze kuri iyi ntambwe muri uyu mwaka. Yaguze imodoka yo mu bwoko bwa BMW X1 SUV, bivugwa ko ifite agaciro k’agera muri miliyoni 40 Frw.

Titi Brown, amazina ye ni Ishimwe Thierry, yamenyekanye cyane mu kubyina ndetse no mu muziki, aho muri uyu mwaka yashyize hanze indirimbo ye ‘Urare’. Yavuze ko iyi modoka ari kimwe mu bintu yishimira kuba yaragezeho abikesha ibikorwa bye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Undi ni Umuhanzikazi Marina Deborah, na we ari mu babonye imodoka muri uyu mwaka. Uyu muhanzi yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz n’umukunzi we Yvan Muziki ku wa 15 Nzeri 2026.

Iyi modoka ifite agaciro k’asaga miliyoni 35 Frw. Marina ni umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye mu Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye no mu bikorwa bye bya muzika.

Umuhanzikazi nyarwanda, France Mpundu na we yahawe imodoka n’umugabo we Moctar.

Moctar yamuhaye France imodoka yo mu bwoko bwa BYD Tai 3, imodoka ifite agaciro ka miliyoni 38 Frw. France Mpundu yamenyekanye mu muziki nyarwanda, mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Nzagutegereza, Nabikoze, Umutima, Over yakoranye na Juno Kizigenza n’izindi . Iyi mpano yaje nyuma y’uko we na Moctar bibarutse imfura y’umukobwa.

Kagarara, uzwi kandi nka Ashton Small, na we yahawe imodoka muri Nyakanga 2026.

Kagarara, ukora ibijyanye n’imyitozo ngororamubiri akabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba yaratangiye urugendo rwo kwandika ibitabo, yahawe imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento n’Umunyamerika Ashton Hall ubwo yari mu Rwanda.

Uretse imodoka, Ashton Hall yanahaye Kagarara amadorari y’Amerika 5,000, angana na miliyoni zisaga 7 Frw, yo kumufasha mu bikorwa bye. Agaciro nyakuri ka Kia Sorento yamuhaye ntikashyizwe ahagaragara.

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu yaguze Mercedes-Benz C-Class C200 Kompressor, imodoka yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ku wa 8 Gashyantare 2026.

Burikantu ni umwe mu banyarwenya bamenyekanye, cyane cyane binyuze mu bikorwa by’urwenya akorana na mugenzi we Buringuni. Ntabwo yatangaje amafaranga yaguzeho iyi Mercedes-Benz

Uwase Muyango Claudine,wabaye Miss Photogenic wa Miss Rwanda 2019 yagaragaje ko yibitseho imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz GLC 300  ku wa 21 Nyakanga 2026.

Ni Mercedes Benz GLC 300 yakozwe mu mwaka wa 2022, ndetse Muyango yayishyizeho plaque yihariye yanditseho izina rye“MUYANGO”

Umubyinnyi Titi Brown yaguze imodoka ya BMW X1 SUV, imodoka ifite agaciro ka hafi miliyoni 35 Frw
Marina, umuhanzikazi nyarwanda, na we ari mu babonye imodoka muri uyu mwaka. We yahawe Mercedes-Benz n’umukunzi we Yvan Muziki ku wa 15 Nzeri 2026.
France Mpundu, umuhanzikazi nyarwanda, na we yahawe imodoka n’umukunzi we Moctar.
Kagarara, uzwi kandi nka Ashton Small, na we yahawe imodoka muri Nyakanga 2026.
Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu yaguze Mercedes-Benz C-Class C200 Kompressor

Photos:

[fluentform id="3"]