U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 11 agamije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera, umutekano, imiturire, imiyoborere, umuco no kubungabunga ibidukikije.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu nama ya 10 ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe ubutwererane, yabereye i Nairobi muri Kenya tariki 5 n’iya 6 Ukwakira 2026.
Iyi nama yanarebeye hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu nama yabereye i Kigali muri Mata 2023 rigeze, hagenwa n’ingamba zo kwihutisha ibikorwa bitarangiye.
Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, wari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja; Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka; n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Fidelis Mironko, n’abandi bayobozi.
Ku ruhande rwa Kenya, intumwa zari ziyobowe na Dr. Musalia Mudavadi, ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Abanya-Kenya baba mu mahanga.
Ubutabera n’umutekano mu byibanzweho
Mu masezerano 11 yasinywe, harimo ayerekeye ubufatanye mu by’amategeko ku manza z’inshinjabyaha, guhererekanya abantu bakatiwe n’inkiko, imikoranire hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi ya Kenya, ndetse n’ubufatanye mu by’abinjira n’abasohoka.
Ibihugu byombi byanemeranyije ku masezerano agamije kongera ibiganiro ku bibazo bya politiki no gukurikirana ibireba abaturage babyo baba mu mahanga.
Andi masezerano arebana n’imiturire n’iterambere ry’imijyi, imicungire y’umutungo kamere w’amazi no kuhira, imiyoborere y’inzego z’ibanze, umuco n’umurage ndangamuco, ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Impande zombi zagaragaje ko hakenewe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yari yarumvikanyweho, no kurangiza ibiganiro ku yandi akiri mu nzira. Gahunda ivuguruye y’ibikorwa byemeranyijweho izakomeza gukoreshwa mu gukurikirana ibyagezweho.
Ubufatanye mu gutanga ibikomoka kuri peteroli bwateye imbere
U Rwanda na Kenya kandi byaguye ubufatanye busanzwe buhari mu binyajye n’ibikomoka kuri peteroli aho u Rwanda rwemerewe kunyuza ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe ku muhora wa ruguru ku cuam,bu cya Mombasa.
U Rwanda ruheretutse kwakira ubwato bwa mbere bwari butwaye toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli byanyuje ku Cyambu cya Mombasa.
Dr. Kaitesi yashimiye Kenya uruhare yagize kugira ngo uwo muzigo ugere aho wari ugenewe, avuga ko ari intambwe ikomeye mu gushimangira uburyo u Rwanda rubona ibikomoka kuri peteroli no kwagura ubufatanye mu bukungu.
U Rwanda rwagaragaje ko ruzakomeza gukorana na Kenya mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli ku bwinshi, hagamijwe kunoza uburyo bwo kubibona no kubigeza ku isoko.
Ibihugu byombi byanagarutse ku mushinga w’uruganda rutunganya peteroli rw’Afurika y’Iburasirazuba, ruteganyijwe kubakwa i Lamu muri Kenya. Dr. Kaitesi yavuze ko u Rwanda rushyigikiye uyu mushinga, ushobora kugira uruhare mu kunoza itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli mu karere.
Ubucuruzi n’ishoramari byaguwe
Kenya ikomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’u Rwanda mu by’ubukungu. Mu 2025, u Rwanda rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 398 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni 5,3 z’amadolari.
Dr. Kaitesi yavuze ko imibare y’ubucuruzi igaragaza umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi, ariko ko hakiri amahirwe yo kongera ibicuruzwa u Rwanda rwohereza ku isoko rya Kenya.
Ibigo byo muri Kenya birimo Kenya Commercial Bank na Equity Bank byashoye imari mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rwa serivisi, mu gihe n’ibigo byo mu Rwanda bikomeje gushaka amahirwe yo kwagura ibikorwa byabyo muri Kenya.
Impande zombi ziyemeje gukomeza korohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi, kongera ishoramari no gushishikariza abikorera kurushaho gukorana.
Mudavadi yasabye inzego bireba gukomeza gufatanya mu bijyanye n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa, igenzura ry’uko byujuje ibisabwa n’izindi nzira zo kubigeza ku masoko.
Mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways ikora ingendo ebyiri buri munsi hagati ya Nairobi na Kigali. RwandAir na yo yongeye ingendo hagati ya Kigali na Mombasa mu Ukuboza 2025, nyuma y’imyaka itandatu zihagaze, ikaba izikora inshuro enye mu cyumweru.
Abayobozi bagaragaje ko izi ngendo zifasha guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari no koroshya ingendo z’abaturage hagati y’ibihugu byombi.
Mu bindi bikorwa byateje imbere ubufatanye, Dr. Kaitesi yagarutse ku gukuraho amafaranga y’impushya zimwe zo gukora, gushyiraho gahunda ya One Network Area yorohereza itumanaho mu karere no gutangiza imikorere ya gari ya moshi ya Standard Gauge Railway muri Kenya.
U Rwanda na Kenya byashimangiye ko Umuhora wa Ruguru ari ingenzi mu guhuza u Rwanda n’Icyambu cya Mombasa ndetse n’andi masoko yo mu karere, bityo ko hakenewe gukomeza kunoza imikorere yawo.
Kenya yahaye u Rwanda ubutaka, na rwo ruzayihereza ikibanza i Kigali
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, Kenya yahaye u Rwanda ubutaka i Mombasa na Naivasha. Mudavadi yavuze ko u Rwanda rwamaze gufata no kuzitira ikibanza rwahawe muri Miritini, i Mombasa.
Ku rundi ruhande, Dr. Kaitesi yatangaje ko u Rwanda rwabonye ikibanza gikwiye mu Mujyi wa Kigali kizahabwa Guverinoma ya Kenya kugira ngo izacyubakemo ibiro bya Ambasade yayo.
Yavuze ko ibyo bikorwa bigaragaza umubano urangwa no kwizerana, gufashanya no gushakira hamwe ibisubizo byafasha ibihugu byombi kwiteza imbere.
Inama ya 11 ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Kenya ishinzwe ubutwererane iteganyijwe kubera mu Rwanda mu 2028, ku matariki azemezwa binyuze mu nzira za dipolomasi.










