sangiza abandi

Richard yasubizanyije akaminura muhini abavuga ko Nyambo azicuza gutandukana na Titi Brown

sangiza abandi

Richard Uwiragiye, umugabo wa Nyambo Jesca, yihanikiriye asubiza abantu bakomeje kunenga uyu mugore nyuma y’uko Titi Brown aguze imodoka, bamwe bakavuga ko Nyambo azicuza ku kuba atarakomeje umubano w’urukundo bari bafitanye  ubwo  bombi ntaweruye ngo yemeze ko bakundanaga.

Richard yagaragaje ko abantu badakwiye kwishyira mu mwanya w’Imana ngo bagene ibikwiriye umugore we, ashimangira ko Nyambo atazicuza icyemezo yafashe cyo kubana na we kuko yahisemo neza.

Ibi yabigarutseho mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, asaba abantu kureka kwivanga mu buzima bw’urugo rwe no kugereranya umugore we n’abandi bantu b’amafuti.

Yagize ati: “Ese umugore wanjye mwamukuye muri utwo dutiku twanyu? Nabonye harimo abavuga ngo umugore wanjye azicuza. Azicuza iki? Ni iki cyabaye cya dange kidasanzwe? Ko aho inzozi zanyu zirangirira ari ho iz’abandi zitangirira, ntimugashake kumugereranya n’utuntu duto cyane tw’amafuti.”

Yakomeje avuga ko Nyambo adateze kwicuza icyemezo yafashe, anasaba abantu kureka kumugenera ibimukwiye nk’aho ari bo bamuzi kurusha uko yiyizi.

Ati: “Ndashaka kubabwira ukuri ko Nyambo adateze kuzicuza, ibyo byo mubyibagirwe. Umugore wanjye ntimugashake kumugenera ibimukwiriye nk’aho muri Imana ye. Imana yamugeneye ibiruta ibyo mwe mumwifuriza.”

Richard yanenze by’umwihariko abakobwa avuga ko bakomeje gusebya Nyambo, abasaba kubanza kugera ku rwego rw’umubano nk’uwo uyu mugore arimo mbere yo kumucira urubanza.

Yagize ati “ Umunsi wagize amahirwe ukabona ugahura n’umusore ugukunda akakwambika impeta nk’iyo Nyambo yambara uzabone kugerageza kwishyira mu rwego arimo naho ubundi muba muri kwikina.”

Mu butumwa bwe, yanenze abavuga ko Nyambo yataye Titi Brown akigira gushaka umugabo uba muri Diaspora, abasaba kureka kubara iminsi y’urugo rwe no kumuha amahoro.

Yabwiye abavuze ko Nyambo yakurikiye ibintu nabo batabyanga ahubwo ahubwo ari uko babibuze hanyuma bagahitamo kwibasira ababifite ngo ntamahoro babifitemo avuga ko ari ukwiha akanyamuneza.

Ibi bibaye nyuma y’uko Nyambo Jesca  yavuze ko umugabo we Richard Uwiragiye atari uwo kuri izi mbuga nkoranyambaga  “imihanda” aburira abantu ko abazamuzanaho bashobora kuzajyanwa mu butabera. 

Richard Uwiragiye n’umugore we Nyambo Jesca bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga

Photos:

[fluentform id="3"]