sangiza abandi

Elayono Pentecostal Blessing Church na Sons of Korah International ntibyemerewe gukorera mu Rwanda

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko imiryango Elayono Pentecostal Blessing Church na Sons of Korah International itemerewe gukorera mu Rwanda.

Ni itangazo RGB yasohoye ku wa 6 Werurwe 2025, rigenewe Abanyarwanda bose ndetse rivuga ko iyi miryango yahagaritswe kubera ko itujuje ibisabwa ngo yandikwe mu buryo busabwa n’amategeko.

Itangazo rigira riti” RGB ruramenyesha abantu bose ko rwamenyesheje abayobozi b’inzego z’ibanze n’izumutekano ko imiryango yitwa Elayono Pentecostal Blessing Church na Sons of Korah International itemerewe gukorera mu Rwanda kubera ko itanditswe nkuko bisabwa n’amategeko bityo ibikorwa byayo bikaba bigomba guhita bihagarara.”

Elayono Pentecostal Blessing Church ni Umuryango washinzwe na Prophet Ernest Nyirindekwe, ndetse uyu muvugabutumwa yamenyekanye cyane asezeranya Senateri Evode Uwizeyimana na nyuma yaho abatiza DJ Brianne.

Sons of Korah International yo yashinzwe mu 2014 na Muzigura Jackson wari urangije muri APADE and Gabriel Dubier wari urangije muri APE Rugunga.

RGB yibukije ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba kubanza gusaba ikanahabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]