Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Consolée Kamarampaka, yagaragaje ko mu myaka itandatu ishize RIB yakiriye amadosiye 2426 yabakekwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside biganjemo urubyiruko.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro RIB yagiranye n’aba Senateri n’aba Depite, kigaruka ku ishusho rusanjye y’ibyaha bigendanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.
Consolée Kamparamaka agaragaza ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kigaragaza imitekerereze ishyigikira kurimbura abantu bahuriye ku bwoko runaka.
Ati” Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ari icyaha umuntu akorera mu ruhame yaba mu magambo mu nyandiko mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa se ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini.”
Yakomeje agaragaza ko mu myaka itandatu RIB yakiriye amadosiye y’ibyaha bigendanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside angana na 2426, arimo abakekwaho bangana na 3179 kuko hari amadosiye arimo umuntu urenze umwe.
Agaragaza ko ibi byaha by’ingengabitekerezo ikiza ku isonga ari icyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside kiri kuri 53%, gifite amadosiye 1380, gikurikirwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gifite 20.7%, n’icyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byerekeye Jenoside n’ibindi.
Consolée Kamarampaka yagaragaje ko mu kwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu ibirego by’ibyaha bigendanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside byiyongera kubera ibihe u Rwanda ruba ruri kuganamo byo Kwibuka.
Ati” Kuva mu kwa kabiri kugeza mu kwa gatatu, bitangira kuzamukaho gakeya kuberako tuba twenda kujya mu gihe cyo Kwibuka, mu kwezi kwa Kane nibwo bigaragara cyane biratumbagira, ugasanga niho ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano nayo nibwo byagaragaye cyane, noneho igihe cyo Kwibuka cyarangira bikongera gusa naho bimanuka.”
Akomeza agaragaza ko abakekwaho ibi byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside biganje mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 31-40, bangana na 26.6% by’amadosiye yakiriwe.
Ati” Birimo biragaragara ko abafite imyaka hagati ya 31-40 nkuko babivuze baba bakiri urubyiruko urabona ko aribo bafite ijanisha riri hejuru bingana na 26.6% by’amadosiye twakiriye, ariko twagera hano ku myaka 14-30 nabyo biragara yuko nabyo tutabyirengagiza, nabo hari impamvu birimo kugenda bigaragara.”
Akomeza avuga ko ku isesengura ryakozwe intara y’Amajyepfo ariyo yiganjemo abagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, hari ibirego bingana na 32%, agakurikirwa n’Uburasirazuba bufite 27.3%, Umujyi wa Kigali ufite 17%, Uburengerazuba 16%, naho Amajyaruguru 7.7%.
Ni mu gihe uturere 10 twaje imbere mu kugaragaramo ibyaha by’ingengabitekerezo, ku isonga haza Gasabo, ikurikirwa na Bugesera, Nyamagabe, Nyanza, Kamonyi, Nyarugenge, Huye, Ngoma, Kicukiro, na Ruhango.







