sangiza abandi

438 batojwe na RDF binjijwe mu ngabo za Centrafrique

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Felix Molou yashimiye u Rwanda n’ubufatanye mubya gisirikare nyuma yuko abasore n’inkumi 438 basoje amasomo abinjiza mu ngabo za Centrafrique nyuma y’amezi atandatu batozwa n’ingabo z’u Rwanda.

Uyu muhango wabereye i Bangui, ku wa gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025, witabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Felix Molou, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Aba basore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu batozwa n’ingabo z’u Rwanda amasomo arimo kuvumbura umwanzi, guhangana n’abanzi bageze mu gihugu, n’indi myitozo ya gisirikare yo mu mashyamba n’ahandi.

Ubuyobozi bwa Centrafrique bwashimiye u Rwanda uruhare rugira mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu ndetse bagize uruhare no mu bindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro, nkuko bigarukwaho na Minisitiri w’Intebe, Felix Molou.

Yagize ati” Mbere na mbere mu izina rya Perezida wa Repubulika, mu izina rya guverinoma n’iry’abaturage ba Centrafrique, nshimire guverinoma n’abaturage b’u Rwanda kandi nishimire n’ubu bufatanye mu bya gisirikare budufasha kongera ubushobozi bw’ingabo zacu. Biduteye ishema cyane, uyu munsi twakwirata ko dufite ingabo zishobora kurinda igihugu cyacu n’abaturage bacyo.”

Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimangiye ko i Rwanda ruzakomeza gukorana na Centrafrique ndetse asaba abinjiye mu ngabo za Centrafrique kubyaza umusaruro amasomo bahawe.

Abasoje amasomo bashimiwe ubushake bwo gukorera igihugu bagaragaje mu gihe bamaze biga ndetse abahize abandi mu masomo no mu myitwarire bahabwa ibihembo.

Ni icyiciro cya gatanu cya FACA cyari gisoje amasomo atangwa na RDF binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda na Centrafrique.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]