sangiza abandi

Prince Kid wari wahungiye muri Amerika yatawe muri yombi

sangiza abandi

Ishimwe Dieudonné w’imyaka 38 wamenyekanye ategura Miss Rwanda ku izina rya Prince Kid, yatawe muri yombi afatiwe i Fort Worth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarahungiye.

Mu 2022 nibwo Prince Kid yari yahamijwe n’Urukiko Rukuru ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Yaje gukatirwa imyaka itanu y’igifungo nyuma y’Urubanza Ubushinjacyaha bwari bwajuriyemo icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere.

Tariki ya 3 Werurwe 2025, nyuma y’imyaka ibiri n’igice ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda, Prince Kid yafatiwe mu gace ka Fort Worth kari mu mujyi wa Texas muri Amerika, nkuko byatangajwe n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, U.S. Immigration and Customs Enforcement (ICE).

Ubuyobozi bwa ICE bwatangaje ko Prince Kid yari yarasabwe kwitaba Leta y’u Rwanda nyuma y’icyemezo cyo kumuta muri yombi cyari cyatanzwe tariki ya 29 Ukwakira 2024.

Prince Kid yari yarageze muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko ariko akaba yari ahamaze igihe kinini atemerewe n’amategeko.

Kugeza ubu aracyari mu maboko ya ICE mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’impande zombi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka