Umuryango w’Abagiraneza wa Rotary Club Kigali Golf watangiye kwegeranya ibihumbi 250$, arenga miliyoni 365 Frw, yo kugurira Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) imashini yifashishwa mu kuvura Kanseri ifata mu myanya myibarukiro y’abagabo.
Iyi nkunga yatangiye gukusanywa kuko ku ikubitiro abagize uyu muryango wa Rotary Club bahise biyemeza ibihumbi 27$ (asaga miliyoni 39 Frw).
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Golf, Julie Mutoni yavuze ko iki ari igikorwa cyo gufasha nk’uko uyu muryango wabyiyemeje kandi ko bazabigeraho mu gihe kitarenze umwaka iyi mashini ikaba yabonetse.
Yagize ati: “Turashaka gufasha CHUK kugirango ibone iyo mashini. Izaba ri yo yonyine mu karere izaba ikoresha ikoranabuhanga rihambaye ku buryo izaba ibasha no kuvura abarwayi benshi.”
Ni imashini yari ikenewe mu Rwanda kuko kugirango umurwayi ufite uburwayi bwa Kanseri ifata mu myanya myibarukiro y’abagabo abagwe, ahashoboka yajya ni mu Bitaro bya Aga Khan byo muri Kenya.
Umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, Dr. Muhawenimana Emmanuel yagaragaje ko iyi mashini izabafasha cyane kuko bakira abarwayi benshi bakeneye serivisi ya urology.
Yavuze ko abaza kwisuzumisha uburwayi bufata imyanya myibarukiro y’abagabo ari benshi ndetse umubare munini wabo ukaba ari uw’abakenera kubagwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, bityo ko iyi mashini izaba ari ingenzi cyane mu gutanga iyo serivisi.
Ati: “Hari abo tubasha guha imiti ikaba yabafasha ariko abarenga ⅓ baba bakeneye kubagwa kugirango babashe gusubira mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Iyi mashini yitwa ‘Holmium Laser Medical system’ ikoresha ikoranabuhanga mu kubaga umuntu utamukase, izifashishwa mu kuvura uburwayi bwa prostate , kuzana amabuye mu mpyiko n’izindi zifata imyanya myibarukira y’abagabo.
Rotary Club Kigali golf ishingiye kuri Rotary International, Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye kwiteza imbere, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurwanya indwara z’ibyorezo.








