sangiza abandi

Minisitiri Nsengimana yijeje guhindura uburyo amanota atangazwa

sangiza abandi

Minisitiri mushya w’Uburezi Nsengimana Joseph yijeje guhundura uburyo amanota atangazwa, agaragaza ko kwerekana amanota nyirizina abanyeshuri baba bagize bizakemura byinshi.

Minisitiri Dusengimana ubwo yari mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, yavuze ko hari bumwe yabonye nk’icyuho gituma hari byinshi bitagenda neza.  

Ati “Njyewe ndakeka ko ayo manota tugomba kuyerekana uko yakabaye noneho ukamenya neza aho uhagaze. Ntabwo ari ko twabikoraga ariko ni ko tugomba kubikora kugira ngo ari umwana cyangwa umubyeyi ajye amenya aho ahagaze, aho kugira ngo uwabonye 70% na 80% na 90% tubashyire mu cyiciro kimwe, dushaka ko umuntu azajya abona aho ari.”

Mu busanzwe, ubu ku bijyanye no kubara amanota n’imitangire y’ibigo ku banyeshuri batsinze bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashuri rizwi nka School Data Management System (SDMS).

Guhera mu mwaka wa 2022, habayeho guhuza amanota (grades) no gukoresha inyuguti ni ukuvuga ko buri nyuguti iba ifite agaciro kayo mu mibare. Ubwo kugirango umunyeshuri amenye amanota yose yagize (aggregates) ateranya agaciro k’inyuguti yagiye agira mu masomo yose.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]