sangiza abandi

FERWAHAND yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bahatanira kuyiyobora

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida batandatu bazahatanira kujya mu myanya itanu y’ubuyobozi bwaryo.

Muri aba bakandida, Twahirwa Alfred usanzwe uyobora iri shyirahamwe kuva mu 2022 yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND nka Perezida akaba ari nawe wenyine watanze kandidatire kuri uyu mwanya.

Dr Akumuntu Joseph ahatanira umwanya wa Visi Perezida wa Mbere nawe akaba ari umukandida umwe, naho Masengeshо Dominique yiyamamariza kuba Visi Perezida wa Kabiri akaba ari umukandida rukumbi nyuma y’uko byari byitezwe ko  azahangana na Nayirarora Aimé Elias ariko ntabwo yaje ku rutonde rwa nyuma.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, hari umukandida umwe ari we Tuyisenge Pascal akaba ari nawe wari usanzwe afite izi nshingano yifuza gukomeza. Umwanya w’ububitsi uzahatanirwa na Dusengimana Florentine na Niyomutуye Marie Chantal.

Biteganyijwe ko amatora azaba ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, mu Nteko Rusange idasanzwe ya FERWAHAND, izabera muri Hilltop Hotel i Kigali, guhera saa yine za mu gitondo (10:00).

Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND

Photos:

[fluentform id="3"]