Polisi yatangaje ko mu mezi atatu ashize, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kumenwa litiro zisaga ibihumbi 40 za Kanyanga, mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byakozwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego.
Muri ibyo bikorwa kandi, hafashwe moto n’amagare bigera kuri 200 byakoreshwaga mu gutwara no gukwirakwiza Kanyanga, mu gihe abantu babarirwa mu magana bafashwe kugira ngo bakurikiranwe ku ruhare bakekwaho mu gukoresha, gukwirakwiza no gucuruza iki kiyobyabwenge.
Ibi byagarutsweho ubwo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba, hamenwaga litiro 90 za Kanyanga zari zafashwe mu ijoro ryabanje mu midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Cyumba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, agaragaza ko bifitanye isano n’ibibazo bitandukanye byibasira imiryango nyarwanda.
Yagize ati: “Benshi muri mwe mufite abagabo cyangwa inshuti zanyu zifunze bazira Kanyanga n’ibyaha bifitanye isano na yo. Mwibemerera kwishora muri ibyo byaha, kuko byabagizeho ingaruka zo gufungwa kandi zikagera no ku miryango yabo no ku gihugu.”
Yongeyeho ko Kanyanga itagira ingaruka ku buzima bw’abayinywa gusa, ahubwo ko n’ubusinzi bushobora kugira uruhare mu guhungabanya imibanire y’abantu, kongera amakimbirane yo mu miryango no gutuma bamwe batita ku nshingano zabo zo kurera abana.
Ati: “Nubona abari mu murongo utukura w’imirire mibi, nugenzura uzasanga abo bakomokaho ari abasinzi ba Kanyanga, bityo ntibabone uburyo bitaho abana. Ni kimwe n’abafitanye amakimbirane yo mu miryango, kenshi aba afite aho ahuriye n’ubusinzi. Dukwiye kuburwanya, kuko nta nyungu yabwo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko Polisi ikomeje guhangana n’ibiyobyabwenge byinjizwa mu gihugu binyuze mu nzira zitemewe, hagamijwe kurinda abaturage ingaruka zabyo.
Yagize ati: “Hari abaturage badashaka kwemera ingaruka zo kunywa Kanyanga n’ibindi bihumanya uwabinyoye. Abo ni bo tugomba kurinda, kandi ibyo byose bishobora kubahutaza tukabikumirira hafi, ku mipaka.”
Yavuze ko abaturage bo mu turere twa Burera na Gicumbi bazakomeza gukangurirwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kwirinda ibyaha, by’umwihariko ibifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Ati: “Kwigisha bizahoraho, ndetse uwanze kumva, azafatwa abihanirwe, ariko azi neza icyo azira. Icyo abantu bakwiye kumenya ni uko ibirebana n’ibiyobyabwenge bitazihanganirwa na gato.”
Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano zikomeje gukora ibikorwa byo kurwanya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, mu rwego rwo gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu no guhangana n’ibyaha bifitanye isano na byo.









