sangiza abandi

Bamporiki yongeye guhabwa inshingano; Uwacu Julienne asubira muri Guverinoma: Perezida Kagame yakoze impinduka

sangiza abandi

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu myanya itandukanye, barimo Bamporiki Edouard waherukaga mu nshingano mu 2022 na Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo, anaha Dr. Mbarushimana Nelson kuyobora ikigo gishya mu gihe Uwamariya Valentine yagizwe Ambasaderi.

Bikubiye mu Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026.

Bamporiki Edouard yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, asimbuye Uwacu Julienne na we wahawe inshingano nshya agirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).

Bamporiki waherukaga mu nshingano mu nshingano mu 2022. Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, inshingano yavuyemo ubwo yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kwakira indonke, gusa akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame mu Ukwakira 2024.

Ni nyuma y’uko muri Mutarama 2023 yari yakatiwe gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, rigaragaza ko Bamporiki yongeye guhabwa inshingano nyuma yo kumvikana na Unity Club Intwararumuri ahawemo akazi.

Bamporiki Edouard yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club Intwararumuri

Mu bihe bitandukanye, Bamporiki yari yaragagiye asaba imbabazi Perezida Kagame n’abanyarwanda muri rusange, nyuma yo kugwa mu cyaha agafungwa nyamara yari afitiwe icyizere dore ko yari amaze imyaka igera muri itatu muri Guverinoma.

Gusa, mbere yo kwinjira muri Guverinoma bwa mbere mu  mpera za 2019, Bamporiki yakoze indi mirimo itandukanye harimo kuyobora Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu kuva mu 2017. Yanabaye kandi Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2013, ahagarariye FPR-Inkotanyi.

Bamporiki yari amaze imyaka igera muri ine nta kazi afite, ubu yongeye kugirirwa ikizere, ibyishimiwe n’abanyarwand abatari bacye kubera ubuhanga bwe, ubunararibonye n’uburambe mu kazi.

Uwacu Juliene yagarutse muri Guverinoma

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) asimbuye Uwizeye Judith, wagizwe Umusenateri.

Uwacu wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, inshingano zahawe Bamporiki.

Perezida Kagame kandi yakoze impinduka agira Dr. Uwamariya Valentine, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede. Yari asanzwe ari umusanateri ndetse yigeze no kuyobora Minisiteri y’Uburezi, iy’Ibidukikije, ndetse n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Mu zindi mpinduka, Dr. Gashumba Diane, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Esipanye, ishingano zari ziherutse guhabwa Nkulikiyinka Christine. Gashumba yari ahagarariye u Rwanda mu Bwami bwa Suwede.

Umukuru w’Igihugu kandi yagize Haguma Juan, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Dr. Uwamariya Valentine, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede
Dr. Gashumba Diane, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Esipanye

Guverinoma yashyizeho Ikigo gishya gihabwa Umuyobozi

Dr Mbarushimana Nelson yagizwe Umuyobozi Mpuzabikorwa w’Ikigo gishya gishinzwe Itorero n’Umuco

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigo gishya gishinzwe Itorero n’Umuco, hashyirwaho Dr Mbarushimana Nelson nk’Umuyobozi Mpuzabikorwa w’iki kigo.

Dr. Mbarushimana yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze, REB.

Mu zindi mpinduka, Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Irembo Ltd, Ikigo Nyarwanda cy’Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta. Muri iki kigo kandi, Ngarambe Rutagarama yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga.

Photos:

[fluentform id="3"]