Umukinnyi wa filime, umunyarwenya akaba n’umwanditsi w’ibitabo,Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yerekanye umukino we witwa ‘Carte d’identité’, wibanda ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko urugendo rw’Igihugu mu bihe bikomeye cyanyuzemo n’uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Uyu mukino werekanwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, muri Kigali Convention Centre.
Madamu Jeannette Kagame ari mu bakurikiye uyu mukino umaze imyaka hafi 20 werekanwa mu bihugu bitandukanye hirya no hino.
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yavuze ko umukino yise ‘Carte d’identité’, yawuteguye agendeye ku buhamya bw’amateka ye bwite ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Mbere yo kwerekana ‘Carte d’identité’, Ntarindwa Diogène yasogongeje abitabiriye iki gikorwa, umushinga yatangiye gukoraho w’umukino ugaruka by’umwihariko ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Ni igikorwa yise “Legacy Project; Igitaramo cy’Inkotanyi”, azamurikira Abanyarwanda mu mwaka wa 2027.
Abakurikiye umukino ‘Carte d’identité’ basogongejwe by’umwihariko kuri ‘sound track’, igizwe n’indirimbo ndetse n’injyana ziri mu zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu.
‘Carte d’identité’ ni umukino ushingiye ku mateka, ugaragaza ibihe bitandukanye u Rwanda rwanyuzemo, unagaruka ku ruhare rw’abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, mu rugendo rwo kubohora Igihugu.
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, wahimbye uyu mukino, ni umwe mu bahanzi bakoresha urwenya, ikinamico n’ubundi buryo bw’ubuhanzi mu gutanga ubutumwa.
Ibyo yagarutseho muri uyu mukino
Mu mukino ‘Carte d’Identité’, wakinwe mu rurimi rw’Igifaransa, Atome yagarutse ku mateka y’ubuzima bwa Se, Philippe Niwemuto, n’urugendo rwamujyanye mu buhungiro nyuma yo kuva mu Rwanda anyuze mu Majyepfo, akomereza muri Zaïre mbere yo kugera i Burundi.
Mu kwigana Se, Atome yasobanuye icyatumye afata icyemezo cyo guhunga, nyuma yo kubona inka zaciwe amacebe mu gace ka Ngororero, amaraso yazo avanze n’amata. Ni urugendo rwatumye atandukana n’ababyeyi be banze guhunga, bikaba ari bwo bwa nyuma yababonye.
Yakomeje avuga uko umuryango we watuye i Burundi, aho yavutse akanakurira, ndetse n’ubuzima bahagiriye nubwo umutima wo gusubira mu Rwanda utigeze ubashiramo.
Iyi nkuru ishingiye ku mateka ababaje, Atome yayihinduye igihangano cy’urwenya, aho guseka byahuriranye no gutekereza ku mateka, ubuhunzi n’ubusobanuro bwo kuba Umunyarwanda.











