sangiza abandi

Amerika yagaragaje u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi ukwiye gushorwamo imbaraga

sangiza abandi

Umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye kugarukwaho nk’uwubakiye ku bufatanye n’amahirwe y’iterambere, aho bamwe mu badepite b’Abanyamerika bagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu Washington ikwiye gukomeza gufatanya na byo mu guteza imbere Afurika.

Ibi byagarutsweho mu muhango w’isengesho wahuje intumwa z’u Rwanda n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika i Washington, ku wa 10 Ugushyingo 2026, wari ugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Abadepite bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko ibyo babonye mu Rwanda, by’umwihariko mu miyoborere, imikorere y’inzego n’umurava w’abaturage, ari bimwe mu bituma barufata nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi.

Depite Trent Kelly, umwe mu bari mu bayobozi bateguye iki gikorwa, yavuze ko u Rwanda rufite umwihariko mu byo rukorera abaturage barwo no mu ruhare rugira mu iterambere rya Afurika.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyihariye, Perezida Kagame ni umuntu wihariye. Akora byinshi bitagirira akamaro u Rwanda gusa, ahubwo Afurika yose. Icyo tugomba gukora ni ugukomera ku nshuti zacu zikomeye hirya no hino ku Isi. Iyo dufite abantu bakora ibintu bikwiye, mu buryo bukwiye kandi bafite umutima ukwiye, tugomba kubashoramo.”

Yakomeje avuga ko azakomeza gufata u Rwanda nk’inshuti ya Amerika, ashimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bukwiye gukomeza.

Ku rundi ruhande, Depite Brett Guthrie, uyobora Komisiyo ishinzwe Ingufu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yavuze ko gusura u Rwanda byamufashije kurumenya mu buryo butandukanye n’uko yarusobanurirwaga mbere.

Yavuze ko ibyo yiboneye birimo imikorere y’inzego, gahunda mu miyoborere, kubahiriza amategeko n’umurava w’Abanyarwanda byamweretse igihugu gifite byinshi byakwigirwaho.

Ati: “Kugerayo ukibonera uko ibintu biri kuri gahunda, abantu bakora, amategeko yubahirizwa… ibyo byose dushaka ku mufatanyabikorwa aho ari ho hose ku Isi, nabonye bihari.”

Yongeyeho ko iyo hari umuntu ushaka kumenya amahirwe ari muri Afurika, amugira inama yo gusura u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye uruhare rw’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu kubaka umubano w’ibihugu byombi, agaragaza ko ubucuti n’ubufatanye bwabo ari ingenzi mu guteza imbere inyungu bihuriyeho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi, na we yashimiye abafatanyabikorwa ba Amerika bagize uruhare mu rugendo u Rwanda rwanyuzemo rwo kwiyubaka no guteza imbere abaturage barwo.

Yagize ati: “Dushimiye byimazeyo abafatanyabikorwa bacu hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagize uruhare mu kongera kubaka igihugu cyacu n’abaturage bacu.”

Umubano w’u Rwanda na Amerika umaze igihe wibanda ku nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, uburezi, ingufu n’umutekano.

Muri Nyakanga 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa z’abadepite ba Amerika zari ziyobowe na Brett Guthrie, baganira ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego z’ubuzima, ingufu n’ishoramari. 

Abadepite ba Amerika bagaragaje u Rwanda nk’umufatanyabikorwa ukwiye gushorwamo imbaraga
Intumwa z’u Rwanda n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bahuriye mu masengesho agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye uruhare rw’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu kubaka umubano w’ibihugu byombi

Photos:

[fluentform id="3"]