Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimye igihugu cya Suède ku bufatanye bumaze imyaka isaga 30 kigaragariza u Rwanda, ashimangira ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwafunguwe i Stockholm ruzagira uruhare mu kubungabunga amateka no kuyaraga ibisekuru bizaza.
Yabitangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, ubwo mu Mujyi wa Stockholm muri Suède hafungurwaga ku mugaragaro icyimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyahurije hamwe abayobozi bo mu nzego zitandukanye muri Suède, abahagarariye ibihugu byabo, abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Nduhungirehe yavuze ko iki cyimenyetso cy’Urwibutso ari igikorwa gifite igisobanuro gikomeye ku Rwanda, ku barokotse Jenoside ndetse n’abandi bose baha agaciro ubuzima bwa muntu, kuko ari ahantu hazajya hibukirwa abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Yashimiye Guverinoma ya Suède, Itorero rya St. Magdalena, ubuyobozi bw’Umujyi wa Stockholm, Umuryango Ibuka Sweden n’abandi bose bagize uruhare mu ishyirwaho ry’uru rwibutso.
Yakomeje avuga ko uru rwibutso rutagamije guha icyubahiro gusa abazize Jenoside, ahubwo runagaragaza ubufatanye n’abarokotse ndetse n’umuhate wo kubungabunga ukuri ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.
Nduhungirehe yagarutse by’umwihariko ku barokotse Jenoside baba muri Suède, avuga ko nubwo bahuye n’ububabare bukomeye bwo kubura ababo, bagize ubutwari bwo kongera kubaka ubuzima no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu babamo.
Yashimye kandi Suède ku ruhare yagize mu gufasha u Rwanda mu myaka yakurikiye Jenoside, ubwo rwari rufite inshingano zikomeye zo kongera kubaka igihugu.
Yavuze ko mu myaka isaga 30 ishize, Suède yakomeje kuba umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu guharanira ubutabera, kubazwa inshingano kw’abakoze ibyaha no guteza imbere ubwiyunge.
Ati “Bikunze kuvugwa ko ubucuti nyakuri bugaragarira mu bihe by’amakuba. Mu myaka yashize, Suède yagaragaje ko ari inshuti nyakuri y’u Rwanda.”
Yagaragaje ko uru rwibutso rukwiye kuzaba umurage w’ibisekuru bizaza, rukaba ahantu ho kwibuka, gutekereza no kwigira ku mateka, kugira ngo abarusura basobanukirwe n’ububi bwa Jenoside n’inshingano bafite mu gukumira ko ibyabaye byongera kubaho.











