sangiza abandi

Abagande baba mu Rwanda bizihije imyaka 62 Uganda imaze ibonye ubwigenge 

sangiza abandi

Abagande baba mu Rwanda bizihije imyaka 62 Uganda imaze ibonye ubwigenge, hanashimirwa umubano mwiza Uganda n’u Rwanda bifitanye ugaragaza amateka n’umuco bisangiye.

Uyu muhango wateguwe n’Ambasade ya Uganda mu Rwanda, wizihijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2024, muri Kigali Convention Center.

Witabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen.(Rtd) James Kabarebe, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Gen (Rtd) Robert Rusoke n’abandi bayobozi batandukanye n’umuryango mugari w’Abagande baba mu Rwanda.

Gn. (Rtd) James Kabarebe mw’ijambo rye yashimye imibanire myiza ihuza ibihugu byombi, yibanda ku mateka n’umuco bihuriraho, yongeyeho ko u Rwanda ruzakomeza ubufatanye na Uganda mu nzego zitandukanye. 

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Gen (Rtd) Robert Rusoke, yavuze ko kuri uyu munsi bizihiza isabukuru y’imyaka 62 ishize babonye ubwigenge, bazirikana umubano mwiza bafitanye n’ibihugu nk’u Rwanda.

Yongeyeho ko by’umwihariko ari umubano umaze imyaka myinshi kuko watangiye mbere y’uko hashyirwaho imipaka itandukanya ibihugu byombi, ku buryo abaturage babyo ari abavandimwe, basangiye umuco n’ibindi.

Uganda yakoronijwe n’Abongereza kuva mu 1894 kugeza 1962, iza kubona ubwigenge 9 Ukwakira 1962.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]