Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko abageze mu za bukuru batagomba gufatwa nk’abagenerwabikorwa gusa, ahubwo bakwiye gukomeza kugira uruhare no gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu nama nziza n’ubunararibonye bafite.
Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu za bukuru, wahujwe no gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi.
Ibi birori byabereye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo ku rwego rw’Igihugu, aho uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare n’ubunararibonye bw’Abageze mu zabukuru, umusingi w’iterambere rirambye.’’
Minisitiri Uwimana yavuze ko abageze mu zabukuru ari abantu b’ingenzi ku muryango no ku Gihugu, bityo ko kwizihiza umunsi wabo ari umwanya wo kubazirikana no kubaha agaciro, kubahiriza uburenganzira bwabo, guhererekanya ubumenyi no gushyigikira ubusabane hagati y’ibisekuru.
Yashishikarije umuryango nyarwanda guha agaciro no kwita ku bageze mu zabukuru by’umwihariko abatishoboye.
Yagize ati “Kwita ku bageze mu za bukuru si inshingano ya Leta gusa. Ni inshingano y’umuryango, cyane cyane abana ku babyeyi babo. Nta gahunda ya Leta yasimbura urukundo n’ubwitange bw’abana n’abuzukuru.”
Minisitiri Uwimana yasabye abaturage gushishikarira guteganyiriza izabukuru hakiri kare, bizigamira muri Ejo Heza no mu bundi bwiteganyirize, ashimangira uruhare rwa Leta mu kubaba hafi.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zifasha mu mibereho y’abageze mu za bukuru n’imiryango yabo, zirimo VUP, Ejo Heza, Ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda z’ubwiteganyirize.
Mu Rwanda umuntu ufite nibura imyaka 65 ni we ufatwa nk’uri mu zabukuru.











