Abahinzi b’indabo mu Rwanda bahamya ko umusaruro bohereza mu Bwongereza wiyongereye nyuma y’uko bukuyeho imisoro ku ndabo zituruka muri Afurika y’Uburasirazuba.
Kuva muri Mata uyu mwaka, u Bwongereza bwakuyeho umusoro wa 8% ku ndabo zituruka muri Afurika y’uburasirazuba harimo n’u Rwanda, abahinzi bahamya ko umusaruro woherezwaga wikubye kabiri.
Umukozi ushinzwe ibicuruzwa muri Bella Flowers Ltd, Wambua Bernard Muthoka avuga ko mbere y’uko umusoro uvanwaho, buri cyumweru boherezaga indabo ibihumbi 20 naho nyuma yikurwaho ry’umusoro bohereza ibihumbi 200, ndetse ko iri soko rizakomeza kwaguka.
Ati “Nkurikije ibimenyetso isoko rigaragaza tuzunguka cyane. N’iyo mibare y’ibihumbi 200 ku cyumweru twohereza izazamuka. Mbere byari nk’aho ari isoko tutari twakinjiyemo neza ariko kubera ko imisoro yakuweho turimo kubyaza umusaruro ayo mahirwe.”
Gusa hari abandi bacuruzi bavuga ko bananiwe kohereza kuri aya masoko y’i Burayi kubera ko bananiwe kwishyira hamwe, nyamara kohereza ku giti cyabo batarabigeraho kuko bigihenze bagahitamo kugumana isoko ry’imbere mu gihugu.
Kuri ubu ibiciro byo kohereza indabo mu Bwongereza muri RwandAir ni 1,8$ ku kilo cy’indabo, Ethiopian Airlines ni 1,9$ naho KLM ni 3,5$.
Guverinoma y’u Bwongereza isobanura ko indabo u Rwanda rwohereje i Londres mu 2023 zari zifite agaciro k’Amapawundi ibihumbi 727 (miliyari 1,1 Frw).
Imibare y’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB igaragaza ko indabo, imboga n’imbuto bisarurwa mu Rwanda byiyongera ku isoko mpuzamahanga kuko mu 2017 hoherezwaga toni 40 ku kwezi, mu gihe ubu bigeze kuri toni zisaga 1000 ku kwezi.





