sangiza abandi

Abana bafashe ibendera ry’Igihugu ngo ritangwa bazarihirwa amashuri kugeza barangije

sangiza abandi

Abana batandatu bo mu ishuri ribanza rya Cyobe bafashe ibendera ry’Igihugu ngo ritagwa ubwo hagwaga imvura ivanze n’umuyaga bagiye kurihirwa amashuri kugeza barangije ayisumbuye.

Tariki ya 2 Ukwakira 2024 nibwo abana batandatu biga mu Ishuri ribanza rya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, baherutse kurwana n’umuyaga waje ku kigo cyabo ugasakambura igisenge cy’amashuri, unashaka kugwisha ibendera, ariko abo bana bihutira kurisigasira ngo ritagwa kuko bakekaga ko riguye hasi igihugu cyaba gitakaje icyizere.

Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda (HOSO) rivuga ko ubutwari bw’abo bana bukomoka ku nyigisho z’Uburere mboneragihugu n’Ubutore baboneye mu kigo bigamo no mu miryango yabo, bikaba kandi ngo bigaragaza imiyoborere myiza y’amashuri.

Iri huriro ryatangaje ko rizafasha aba bana kwiga ku buntu kugeza barangije ayisumbuye, kuko bagaragaje ubutwari bwo kwemera kunyagirwa bakarinda ibendera nk’ikirango cy’Igihugu gutwarwa n’umuyaga.

HOSO itangaje ko izafasha aba bana kwiga nyuma y’uko Akarere ka Ruhango hamwe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, na bo bagiye kubashimira ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]