sangiza abandi

Abandi banyarwanda 337 batahutse bava muri RDCongo

sangiza abandi

Rubavu : Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, ku mupaka wa La Corniche (OSBP), abanyarwanda 337 babaga muri RDCongo batahutse.

Kuri uyu mupaka, bakiriwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere, ,Ishimwe Pacifique, aho yabahaye ikaze mu gihugu cyabo abashimira icyemezo cyabo cyo kugaruka abifuriza kwisanga mu mibereho myiza ibategereje mu Rwanda.

Ati ” Twishimiye kubakira mu karere ka Rubavu, turabizi ko mutari abo mu karere kacu gusa, mukomoka mu turere dutandukanye ariko kuko mwinjiriye ku mupaka w’akarere ka Rubavu, tubakiriye mu izina ry’abandi bose badahari. “

Yakomeje ati ” Tubafata nk’abantu twari twarabuze, twari twaratakaje , mukaba mugarutse iwanyu kandi iwacu. Tubifurije ikaze kandi tubafata nk’abanyarwanda, nk’abavandimwe, twishimiye ko tugiye kubabona kandi tugiye gufatanya urugendo rwo kubaka igihugu cyacu. “

Visi Meya yabibukije ko nubwo batahutse ariko bafite uburenganzira bwo kujya bakorera imirimo muri RDCongo ariko bagataha mu gihugu.

Ati ” Ntabwo ari umwanya wo kuvuga ngo mufungiwe mu gihugu, ufite ikintu ugiye gukora, wagenda ukagikora ukagaruka, ariko utaje nk’umuntu utahutse. Nk’amanyanga y’abantu bakora, bakigira impunzi. Iyo mugiyeyo muba muri Abanyarwanda bafite icyo bagiye gukora nk’uko abandi babigenza. “

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rubavu Ishimwe Pacifique yabamenyesheje ko bagiye kwakirirwa mu nkambi y’agateganyo ya Kijote kugira ngo bafashwe kwinjira mu buzima busanzwe, abashishikariza kuzafatanya n’abaturage bazasanga no kwitabira gahunda za Leta zirimo inteko z’abaturage, Umuganda n’izindi gahunda zibateza imbere.

Visi Meya Ishimwe Pacifique yabahaye ikaze mu Rwanda

Photos:

Photos: RUBAVU District

[fluentform id="3"]