sangiza abandi

Rwanda: Abantu 130 bishwe n’ibiza mu 2025

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka wa 2025, abantu 130 bishwe n’ibiza , inzu 1800 zirasenyuka.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2025, mu kiganiro Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bagiranye n’abanyamakuru.

Ni ikiganiro kigaruka uko umutekano wari wifashe muri uyu mwaka wa 2025

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi, ubwo yagaragazaga ishusho y’umutekano y’uyu mwaka, yavuze ko ibyaha byagabanytse ugereranyije n’umwaka ushize.

Ati: “Ibyaha byagabanyutseho 15.7% ugereranyije n’umwaka wa 2024. Inzego z’umutekano zashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, n’urugomo.”

Ibiza byatwaye abantu barenga 100

Polisi y’u Rwanda yavuze ku Ibiza byatwaye ubuzima bw’Abanyarwanda 130. Harimo abakubiswe n’inkuba, abagwiriwe n’ibirombe, hasenyuka inzu 1 800, hegitari 1 100 z’imyaka zirangirika ndetse hapfa amatungo arenga 100.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi , CG Felix Namuhoranye, yavuze ko Ubufatanye bwa Polisi n’itangazamakuru ari ingenzi by’umwihariko mu mpera z’uyu mwaka.

Ati” Umutekano w’Igihugu umeze neza , ntabwo wavuga ko nta byaha bihari, ariko abanyabyaha turi guhangana nabo. Mu.mpera z’umwaka rero tuba turi maso kuko haba ibikorwa byinshi ,biba bishobora gukurura abahungabanya Umutekano. Mu mpera z’umwaka haba ibikorwa byinshi, ibitaramo, iminsi mikuru,ubujura, n’ibindi . Tuba dukeneye gufatanya na mwe, ngo umuntu yizihize iminsi mikuru ariko anagere mu rugo amahoro.”

Yongeyeho ko Polisi iri maso bityo ko itazihanganira uwo ari we wese ushaka guhungabanya umutekano.

Ati” Uranyoye urasinze utwaye imodoka uragonze, cya kintu cyatangiye ari ibyishimo kikarangira ari akababaro. Abaturage bazakore iminsi mikuru batekanye.”

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]