sangiza abandi

Abanyarwanda 18 babaga muri RDC batahutse

sangiza abandi

Abanyarwanda 18 bari bamaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, bakiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ubwo bari batahutse.

Abatahutse bibumbiye mu miryango ine, baje banyuze ku mupaka wa Rusizi I, aho bavuze ko bishimiye kugera mu gihugu cyabo, banashishikariza abasigayeyo gufata umwanzuro uboneye wo gutaha.

Umwe yagize ati ” Twahabwaga amakuru yuko abagera ino babafataga nabi, bakabafunga, bakabagirira nabi ariko njyeze ino nsanga nta kibazo.”

Undi nawe ati ” Njye nabanje kugerageza , ngo mbanze ndebe amakuru ari mu Rwanda, maze kuyabona, nsubira inyuma njya kuzana abana , biba ngombwa ko umugabo tutazana ahita apfa ariko abana nabazanye. Nabonye abantu batembera, nta kibazo bafite, hari umutekano.”

Aba bavuga ko kuba batashye mu gihugu cyabo bumva bongeye kunezerwa .

Umwe ati ” Ni ibyishimo byinshi, nta kababaro, nta kumputaza, ndisanzuye . Icyo mbasabira ni uko bataha vuba vuba, bagatekereza uko basubira iwabo. “

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko bagiye kubitaho mu gihe hagitegurwa gahunda yo kubasubiza mu miryango yabo.

Ati ” Nyuma yo kubaha ikaze, turabakira mu nkambi ya Nyarushishi y’igihe gito, aho bamara igihe cy’ibyumweru bitatu cyangwa ibyumweru bine. Ikiba kigamijwe ni ukugira ngo bakorerwe isuzuma ry’ubuzima, murabona ko harimo abana bato cyane, benshi baragaragaza ibimenyetso by’imirire mibi, bagomba gukingirwa, bagomba guhabwa ibyo kurya kugira ngo nibura bafashwe kurwanya imirire mibi.”

Yongeraho ko bahabwa n’ibyo kurya by’amezi atatu nyuma bakazahuzwa n’imiryango yabo.

Mu miryango ine yatahutse harimo ibiri izajya mu karere ka Rubavu, umwe uzajya mu karere ka Nyamasheke naho undi nawe ujye Karongi.

Photos:

[fluentform id="3"]