Tariki ya 16 Ukwakira, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Uburenganzira ku biribwa:Ubuzima bwiza n’ejo heza’, ndetse hatangizwa ubukangurambaga buzamara igihe cy’ukwezi bugamije kunoza imirire.
Mu kiganiro Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiranye n’itangazamakuru agaruka kuri uyu munsi, yatangaje ko hatangiye ukwezi kwahariwe ibiribwa kuva tariki ya 16 Ukwakira- 15 Ugushyingo, hagamijwe gukangurira abantu kurya indyo yuzuye no kubungabunga umutekano w’ibiribwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Rwigamba Eric yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, kuko hari imiryango myinshi mu Rwanda itarabasha kwihaza mu biribwa.
Ati “Hari ingo zihaza mu biribwa 79,4% ariko hari n’abandi 20,6% batarihaza, ariko na bo bari mu byiciro bibiri. Hari 1,8% by’imiryango y’ingo zo mu Rwanda ngira ngo hari n’igihe barya rimwe cyangwa bakaburara, ba bandi 18,2% ntabwo babayeho nabi cyane ariko ntabwo barihaza ku buryo tubishaka.
Iyi Minisiteri isaba Abanyarwanda guhinga ibihingwa bihagije kandi bitandukanye hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana, ndetse bizabafasha no guhangana n’ingaruka z’ikirere kitarimo gutanga imvura ihagije muri iki gihe.
Mu kwezi kwahariwe ibiribwa, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, by’umwihariko ku mashuri yo mu gihugu hose.
Hari kandi gahunda yo gutanga inkoko n’amagi ku miryango itandukanye, hagamiwe gufasha abana kubona indyo yuzuve.
Ndetse hazatangwa inka mu gushyigikira gahunda ya Gira Inka, hagamijwe gufasha abaturage kwikura mu bukene, bakabona ifumbire ikoreshwa mu mirima yabo kugira ngo beze bihagije bityo bihazemu biribwa.






